Kigali: Umugabo akurikiranweho kwiba amafaranga y’abantu kuri telefoni abanje kubakorera ‘SIM Swap’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 05:34
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’abaturage ari kuri konti ya mobile money no kuri konti zo muri banki, anyuze muri telefoni.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko uyu mugabo yagiye afata nimero z’abantu akazikorera ‘SIM Swap’ maze ‘SIM Card’ bakoreshaga zikava ku murongo, agasigara agenzura nimero ya telefoni y’umuntu, akinjira muri serivisi ziyishamikiyeho.

SIM Swap ni uburyo umuntu abasha kwisubiza nimero ya telefoni nko mu gihe yibwe telefoni, yatakaye cyangwa se nka telefoni itakibasha kwakira SIM Card afite, bikaba ngombwa ko ayisimbuza ariko adahinduye nimero.

Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yeretse itangazamakuru uyu mugabo ukekwaho ubutekamutwe.

Umusore witwa Kigenza Wilson wo mu Karere ka Kicukiro ni wahuye n’iki kibazo, yibwa ibihumbi 400 Frw birimo ibihumbi 100 Frw byibwe kuri mobile money, n’andi ibihumbi 300 Frw yavanywe kuri banki hakoreshejwe nimero ye ya telefoni.

Ati “Ku itariki ya 8 Nyakanga nagiye kubona mbona kuri telefone yanjye hajeho ubutumwa bumbwira ko sim card yanjye ikoze swap, kubera ko nari mu kazi nditonda akazi karangiye njya kuri MTN, bahamagaye umuntu wakoze swap basanga ni umu-agent wo ku Kinamba, ngo umuntu waje gukoresha swap yazanye fotokopi y’indangamuntu yanjye.”

Ngo yabifashe nk’amanyanga yoroheje kubera ko ari uhwa mbere yari abibonye. Ku wa 15 uku kwezi ngo yabonye ubundi butumwa bumubwira ko SIM card ye yakoze swap, asubira kuri MTN bamusaba kujya ku cyicaro gikuru i Nyarutarama mu bashinzwe iby’umutekano ngo bamufashe, hatazagira uwongera kumukorera swap.

Ati “Ntarajyayo ndavuga ngo reka mbanze nkoreshe swap nubundi nsubire ku murongo. Nkisubira ku murongo mbona ubutumwa ngo kuri BK havuyeho ibihumbi 150 Frw, ndavuga ngo wenda ni ibya kera nk’ukuntu uba warabikuje amafaranga ubutumwa ntibuze, hashize akandi kanya mbona nanone ibindi bihumbi 150Frw, mpita mpamagara kuri BK.”

Kuri banki ngo bamusubije ko batafunga konti ye adahari kandi byari bigeze saa mbili z’ijoro, abanza kujya kuri MTN agezeyo naho asanga barakinze.

Ati “Nabanje gutekereza kubanza gukuraho amafaranga ari kuri konti yanjye, njya ku kibuga cyindege, amafaranga yose nyakuraho, bucya mu gitondo njya gutanga ikirego hano muri RIB.”

Kugeza ubu ari mu rujijo rw’ahantu fotokopi y’indangamuntu ye yavuye, kuko iy’umwimerere ayihorana aho ari hose. Avuga ko ubutabera bukwiye kubikurikirana kugira ngo bikumirwe, hato bitazagera ku bantu benshi.

Uyu mugabo ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko yari yatije telefoni umuntu agashyiramo SIM card ye “akayikoreraho amanyanga.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo yabikuje amafaranga kuri konti z’abantu batandukanye inshuro nyinshi.

Ati “Nubwo uyu mugabo amaze kuvuga ko atari we wabikoze ariko ikigaragara ntabwo telefone ye yabikoze rimwe, yabikoze inshuro nyinshi, bigaragara ko ku rutonde rw’amafaranga yagiye anyura kuri konte ye aturutse kuri konte z’abandi yabikoze inshuro nyishi.”

Ahamya ko iperereza ryerekanye ko hari uruhererekane rw’ababajuru bafatanyije n’abakora SIM Swap biba abantu mu buryo nk’ubu, ndetse ko hamaze kugaruzwa arenga miliyoni 7 Frw zibwe muri ubu buryo, hakaba andi arenga miliyoni 12 Frw ataragaruzwa.

Uyu mugabo n’ahamwa n’iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’eshatu.

Uyu mugabo akurikiranyweho kwiba abantu abanje kwigarurira nimero zabo za telefoni
Kigenza Wilson yibwe ibihumbi 400Frw n'abantu banyuze muri telefoni ye
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yasabye abantu kwitwararika bakirinda bene ubu bujura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza