Kigali: Ubuyobozi bwakebuye abahinduye umugoroba w’ababyeyi uw’ibimina n’abaciriritse

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Kamena 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye bahuriza ku kuba umugoroba w’ababyeyi hari aho udakora ibijyanye n’ibyo washyiriweho, ahubwo wahindutse uwo gutangiramo amafaranga y’ikimina kandi ukitabirwa n’abantu bacye biganjemo abagore baciriritse.

Umugoroba w’Ababyeyi ni urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo batuye mu mudugudu umwe, bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.

Mu bice bindukanye by’igihugu, iyi gahunda ikorwa mu minsi y’imibyizi ku mugoroba abantu bakitse imirimo, ariko kandi bimaze kugaragara ko ubwitabire hagati y’abagore n’abagabo, abikorera ndetse n’abakorera leta bukiri hasi kuko usanga hamwe na hamwe witabirwa n’abagore baciriritse gusa.

Ikibazo cy’ubwitabire buri hasi mu mugoroba w’ababyeyi ni kimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego, ku wa 22 Kamena 2018.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, nawe yakomeje agaragaza ko ubwitabire bw’umugoroba w’ababyeyi buteye inkeke.

Yagize ati “Byagaragaye ko henshi bagifata umugoroba w’ababyeyi nk’ibimina ntibakurikize ibikubiye mu nyandiko z’amabwiriza awugenga.”

Yakomeje asaba ko imikorere y’umugoroba w’ababyeyi yanozwa kandi hagakurikizwa amabwiriza yawo.

Yakomeje agira ati “Tuzirikane cyane kunoza imikorere y’umugoroba w’ababyeyi mu midugudu yose igize umujyi wa Kigali duharanira ko ubwitabire bw’ababyeyi mu midugudu bwiyongera kuko bukiri bucye cyane mu mujyi wa Kigali.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, nawe yakomoje ku bwitabire budahagije mu mugoroba w’ababyeyi.

Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Kigali ni bacye cyane bajya mu mugoroba w’ababyeyi kandi hariya niho dukwiriye kuba dufatanya twese mu bumenyi no mu bushobozi. […] Umugoroba w’ababyeyi ntabwo washyiriweho abo twita ngo abaciriritse washyiriweho Abanyarwanda bose.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Aurore, yatanze igitekerezo cy’uko umugoroba w’ababyeyi wahabwa umunsi wihariye.

Yagize ati “Akenshi umugoroba w’ababyeyi uba ku minsi y’akazi bigatuma ba bandi twifuza batitabira, nkavuga nti mu guha imbaraga umugoroba w’ababyeyi nko mu Mujyi wa kigali ndetse binashobotse n’ahandi, kuki hatajyaho umunsi uzwi uberaho umugoroba w’ababyeyi nk’uko habaho umunsi w’umuganda?”

Umugoroba w’Ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka 2010 watangiye ari “Akagoroba k’abagore” kabafashaga kuganira ku bibazo bahura nabyo no kubikemura, ariko kubera akamaro wagaragaje hafatwa icyemezo ko waba “Umugoroba w’Ababyeyi” maze ugahuza ababyeyi bombi, abagore n’abagabo.

Umugoroba w’Ababyeyi watangijwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame ku itariki ya 8 Werurwe 2013 ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Musanze.

Umugoroba w'ababyeyi ngo uracyitabirwa n'abagore gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza