Kigali: RFTC yazanye bisi zitwara abagenzi zirimo imyanya yahariwe abafite ubumuga n’abatwite

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Kamena 2019 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), yashyize mu mihanda y’i Kigali imodoka nini (bisi) 20 zitwara abagenzi zifite umwihariko wo kugira imyanya yagenewe abafite ubumuga n’abagore batwite.

Izi modoka zitezweho kugabanya abantu bamaraga umwanya munini ku byapa bategereje Coaster zibatwara. Buri modoka muri izi ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 71, aho 40 bagenda bicaye abasigaye bakagenda bahagaze.

Igishya cy’izi bisi ni uko zifite imyanya ine yihariye yagenewe abafite ubumuga n’abagore batwite.

Biteganyijwe ko mu gihe nta muntu ufite ubumuga cyangwa utwite uri muri izo modoka, iyo myanya izajya yicarwamo, mu gihe hagize uwayigenewe uje, abayicayemo bagahaguruka.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Col Twahirwa Louis Dodo, avuga ko zije gukemura ikibazo cy’abantu batindaga ku byapa bategereje imodoka.

Ati “Zigiye gukemura ikibazo cy’abantu benshi batindaga ku byapa cyane cyane nka Gatsata tugirayo imodoka 11, imodoka 11 inshuro imwe zijyana abantu 700 , mu gihe Coaster 10 zatwaraga abantu 200, urumva ko zikubye hafi inshuro eshatu bivuze ko icyo gihe ikibazo kizakemuka, ntabwo bazongera gutinda ku byapa”.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, avuga ko inzira zigaragaramo ibibazo arizo zigiye kwitabwaho.

Yagize ati “Zizongerwa mu mirongo yari isanzwe ifite ibibazo. Hari umurongo wa Nyamirambo, umurongo wa Gatsata, hari Kagugu na Gisozi, umurongo wa Kinyinya ndetse na Kimironko”.

Yakomeje avuga ko iyo mirongo izi bisi zizakoreramo ariyo yari isanzwe ifite ibibazo kubera ko igira abantu benshi cyane cyane bitewe n’uko Umujyi ugenda ukura. Ashimangira ko biri mu rwego rwo kugira ngo abantu barusheho kubona imodoka mu buryo bwihuse kandi bwiza.

Umugenzi witwa Niyibizi Thomas, avuga ko bishimiye kuba izi modoka zifite imyanya y’abafite ubumuga ariko avuga ko bitari bikwiye ko abantu bagera kuri 30 bagenda bahagaze.

Yagize ati “Ni byiza kuko harimo imyanya y’abafite ubumuga ariko mu gihe tugezemo numva nk’u Rwanda tutari kuba dukwiye gutumiza imodoka nk’izi abantu bagenda bahagaze kuko nta mugenzi n’umwe wishimira kwishyura maze akagenda ahagaze.”

Bisi imwe ifite agaciro ka miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse biteganyijwe ko izindi 31 zizagera mu Rwanda muri Nyakanga 2019.

Imodoka zifite imyanya y'abafite ubumuga n'abagore batwite
Aho abagenda bahagaze bafata
Aho abafite ubumuga binjirira
Intebe z'abafite ubumuga n'abatwite zifite ibara ritukura mu gihe izindi ari ubururu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza