00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yaburiye abashoferi bafatwa basinze bakabeshya ko banyoye ‘Energy Drink’

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Kanama 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yaburiye abashoferi bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze bakiregura bavuga banyoye ’Energy Drink’ nyamara babeshya.

Ibi Polisi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, ubwo yerekanaga abashoferi 26 bafungiwe muri sitasiyo ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gufatwa batwaye ibinyabiziga basinze kandi banarengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abashoferi bafatwa banyoye ibisindisha bakabeshya ko ari Energy Drink na Red Bull, aboneraho kubibutsa ko bareka gutwara banyoye kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “ Bakunze kuvuga ngo banyoye Energy Drink; ngo banyoye Red bull; ibiki, polisi ntipima Energy Drink, ntipima Red Bull kuko ibyuma ifite byabugenewe bipima igipimo cya alcool kiri mu maraso yawe.”

Yongeyeho ko iyo polisi iketse ko umushoferi yanyoye ibisindisha bitewe n’uko aba avuga n’uko aba yitwara mu muhanda ikamupima igasanga koko yabinyoye ihita imufata.

Umushoferi witwa Ntarwari Skot, wafashwe yabwiye itangazamakuru ko arengana ngo kuko nubwo ashinjwa gutwara yanyoye inzoga, yafashwe arimo kunywa Energy Drink.

Ati “Njye bamfashe ndimo mva i Kanombe ngiye Kimihurura, nari ndi kumwe na bagenzi banjye batatu ariko njye nari mfite icupa rya Energy nibwo baduhagaritse bazana igipimo baratubwira ngo duhuhemo, njye basanga mfite 0,16 ni ko guhita banzana hano.”

Ubusanzwe akuma gapima ingano ya alcool kemeza ko umuntu afite itamwemerera gutwara ikinyabiziga iyo kageze kuri garama 0.8 muri litiro y’amaraso.

Ingano ya alcool mu maraso y’umuntu ipimwa hagendewe muri garama za alcool kuri mililitiro 100 z’amaraso y’umuntu. Niba igipimo ari 0.05, bivuze ko umuntu atagomba kurenza garama 0.05 za alcool muri mililitiro 100 z’amaraso ye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abashoferi bafatwa banoye ibisindisha bakabeshya ko ari ari Energy Drink
Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze nk'uko Polisi yabitangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .