Umunyamategeko Toy Nzamwita yarasiwe hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Ukuboza 2016 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko witwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi bimuviramo urupfu ubwo yahagarikwaga akanga mu gihe yari ageze hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka.

Nzamwita yarashwe Saa cyenda z’igitondo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser bikaba bivugwa ko yari yasinze.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.

Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima. Polisi y’u Rwanda itangaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.

Itanga ubutumwa ku bashoferi ko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe batwaye ibinyabiziga kandi bakirinda ibisindisha.

Nzamwita Ntabwoba witabye Imana arashwe na Polisi ubwo yamuhagarikaga akanga guhagarara
Imwe mu mafoto aheruka ya Me Toy Nzamwita, aha yari kumwe na Koffi Olomide uri i Kigali muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza