Minisitri Uwacu yasabye ababyeyi kwibuka ko kurera bitarangira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Mutarama 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye ababyeyi kudatatira inshingano yo guha uburere bwiza abana babo ndetse abibutsa ko kurera bitajya birangira.

Minisitiri Uwacu yabisabye mu muhango wo gusoza gahunda ‘Intore mu biruhuko’, kuri uyu wa 13 Mutarama, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro.

Gahunda y’’Intore mu biruhuko’ ihuriweho na Minisiteri zitandukanye zirimo iya Siporo n’umuco, iy’Urubyiruko n’iy’Uburezi ikaba igamije guha urubyiruko ruri mu biruhuko uburere bushingiye ku muco w’igihugu no kubafasha kutishora mu ngeso mbi.

Minisitiri Uwacu yibukije ababyeyi ko bakwiye gutererana abana bakazirikana ko kurera bitarangira.

Yagize ati “ Ndagira ngo mbwire ababyeyi ko kurera ko bitajya birangira kandi uko umwana agenda akura ni ko irera rye rigorana, noneho mu isi irimo iterambere ryihuse hari imbago tutakibasha kugenzura ku buryo iyo ntacyo wahaye umwana akisanga muri iyo si ifunguye bimugora guhitamo icyiza n’ikibi no gutoranya ikimubereye n’ikitamubereye.”

Yongeyeho kwibutsa ababyeyi ko iyo badahaye uburere bwiza abana bibyariye iyo barezwe n’abandi babaha uburere bo bishakiye.

Yanasabye aba bana ko badakwiye kwihererana inyigisho zitandukanye bahawe muri iyi gahunda y’intore mu biruhuko ahubwo ko bakwiye kuzisangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kuyitabira.

Kabanda w’imyaka 16 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane iyi gahunda y’intore mu biruhuko kuko yayigiyemo byinshi atari asanzwe azi.

Iyi gahunda irinda abana kwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi ndetse ikaba yarakorewe mu tugari twose tw’igihugu yitabirwa n’abana biga kuva mu kiburamwaka kuzamura kugeza ku bafite imyaka 25 y’amavuko.

Ababyeyi bitabiriye isozwa rya gahunda y'intore mu biruhuko ari benshi
Abana bitabiriye iyi gahunda basusurukije abakurikiye umuhango w'isozwa ryayo
Abana basoje iyi gahunda bamenye no kuvuza ingoma
Mu byo abana bigishwa harimo no guhamiriza
Kabanda w’imyaka yavuze ko yungukiye byinshi muri gahunda y’intore mu biruhuko
Minisitiri Uwacu yibikije ababyeyi gukomeza guha uburere abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza