Kigali: Ishavu kuri Ndayambaje wirirwa uhetse uruhinja rw’umwaka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ndayambaje Evariste ni umugabo uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe uvuka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere Rwamagana.

Amaze igihe yirirwa ahetse uruhinja rwe bitewe n’uko umugore we amaze igihe arembeye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Aganira na IGIHE, Ndayambaje yavuze ko yatangiye guheka uruhinja rw’umwaka umwe n’ukwezi, ubwo umugore we yabyaraga akagira ibyago bakamukomeretsa mu nda.

Nyuma yo gukomeretswa, ngo umugore we nta na kimwe abasha kwikorera kuko akivurwa.

Yagize ati “Bakimara kumukomeretsa mu nda batwohereje i Kanombe kugira ngo bamuvure noneho nkamufasha umwana kuko nta kindi abashije gukora.”

Umugore we amaze kubagwa inshuro eshatu abaganga bagerageza kumuvura. Ibyo bituma Ndayambaje umurwaje ari we ushakisha ibyo kurya n’ibindi byangombwa nkenerwa byose.

Uyu mugabo avuga ko byageze aho imbaraga zikamushirana kugeza ubwo asigaye yitabaza abagiraneza.

Yagize ati “Ubu uko umbona gutya ndi kugenda nsabiriza kugira ngo ndebe ko umwana yabona amata yo kunywa kuko nyina atonsa kuko ntacyo aba yariye.”

Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kuko kubona icyo kurya bimusaba gusabiriza mu gihe mbere atari uko yari abayeho.

Uwashaka kuvugisha Ndayambaje Evariste yakwifashisha nimero ya telefoni ye igendanwa 0780106057.

Uyu mugabo avuga ko byageze aho imbaraga zikamushirana kugeza ubwo asigaye yitabaza abagiraneza
Ndayambaje yirirwa ashakisha imibereho bwakwira akajya kurwaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza