Kigali: Inzego z’ibanze zasabwe kwita ku isuku n’umutekano zidakoreye ku ijsho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku isuku n’umutekano mu duce bayobora badakoreye ku jisho kuko uzafatwa bizamugiraho ingaruka mu buyobozi bwe.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, ubwo Uturere tw’Umujyi wa Kigali twasinyaga imihigo y’umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali,nyuma y’uko bigaragaye ko iyo ubukangurambaga butangiye ari bwo babishyiramo imbaraga.

Iyi mihigo ishingiye ku kurwanya ibintu byose biteza umutekano muke nk’abagore bicuruza, abazunguzayi, abanywa ibiyobyabwenge, urugomo ndetse no guteza imbere isuku cyane cyane hishyurwa sosiyete zikora isuku mu Mujyi wa Kigali.

Nyamulinda yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari ndetse n’abakuru b’Imidugudu ko badakwiye gukorera ku ijisho mu bijyanye n’isuku n’umutekano ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo bakora ari ibyabo kandi babifitemo inyungu.

Yagize ati “Icyo nasaba abayobozi b’imirenge n’ab’utugari n’abakuru b’Imidugudu, inzego z’ibanze muri rusange ni uko batakorera ku ijisho ahubwo bakora bumva ko ibyo bakora ari ibyabo babifitemo inyungu, bafite inyungu mu isuku mu mutekano no mu mikorere myiza. Ibyo rero bagomba kubikora ntabwo ari mu buryo by’imihigo gusa.”

Yongeyeho ko bakwiye kwita ku isuku n’umutekano bumva ko ari ibintu byabo kuko ari byo basabwa.

Yakomeje agira ati “Ibyo ni byo tubasaba muri rusange kuko ubikoze neza arashimwa ariko n’utazabikora bizamugiraho ingaruka mu buyobozi bwe ndetse n’uburyo azafatwa kuko akazi kazaba kamunaniye.”

Nyamulinda yaboneyeho no gusaba abaturage kumva ko ubuzima n’umutekano ari ibyabo bakanabigiramo uruhare bishyura amafaranga y’amasosiyete y’isuku n’umutekano kugira ngo imihigo bihaye y’uko Kigali irangwa n’isuku n’umutekano igerweho.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamulinda ari gusinya amasezrano y'ubufatanye mu kubungabunga umutekano n’isuku n'uturere tugize Umujyi wa Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Mpambano ari gusinya imihigo ku isuku n'umutekano mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza