Kugira ngo ibyo bigerweho, umushinga wa KIFC ukeneye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibyo bikajyana no kubaka ibikorwaremezo bikwiriye iryo shoramari mu Rwanda, guhugura abantu mu ngeri z’imirimo izakorwa muri ibyo bigo no gushyiraho amategeko ashobora kureshya abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.
Mu koroshya ibikorwa byo kumenyekanisha KIFC, kuri ubu yamaze kubona ikirango gishya izajya yifashisha gifite umwihariko wo kugaragaza umuco nyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance, Nick Barigye, yavuze ko iki kirango ari intambwe ikomeye itewe na KIFC.
Ati “Kumurika iki kirango ni intangiriro y’urugendo rwacu ndetse bikaba intambwe ikomeye itewe na KIFC. Turifuza ko KIFC iba amarekezo mashya y’ishoramari ryinjira ku Mugabane wa Afurika."
"Turifuza kuba amahitamo ya mbere mu kwakira ishoramari no kurikwirakwiza ahandi ku Mugabane wa Afurika. Turifuza guhuza abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga n’amahirwe ari muri Afurika. Turifuza guhuza ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika n’ishoramari mpuzamahanga. Turifuza guhuza Abanyarwanda n’Isi”.
Ubutumwa bukubiye mu kirango gishya cya KIFC bujyanye n’intego z’uwo mushinga, zirimo kuzagira u Rwanda amahitamo meza yo gushoramo imari ku Mugabane wa Afurika, guhanga imirimo, guteza imbere uburezi ndetse no kuvugurura ishoramari ku rwego rwa Afurika.
KIFC imaze gufasha ibigo bitandukanye kuzana ishoramari ryabyo mu Rwanda, birimo Chancen International imaze gushora miliyoni 700 Frw mu Rwanda. Harimo kandi RB Baphelo yo muri Afurika y’Epfo, itanga ubujyanama mu ishoramari, ikaba inayoboye na Dr. Donald Kaberuka.
Harimo kandi Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA), kikaba ari ishami rya Banki ya Afreximbank, aho byitezwe ko kizashorwamo miliyoni 350$ ku ikubitiro.
Hari kandi AfricInvest, Westbridge Mortgage na JurixTax nabyo byinjiye ku isoko ry’u Rwanda bigizwemo uruhare na KIFC.
KIFC imaze kuba umunyamuryango w’amahuriro akomeye ku rwego rw’Isi arimo World Alliance of International Financial Centers (WAIFC) ndetse na Global Financial Centers Index (GFCI).
BRAND UNVEIL VIDEO: The moment you have all been waiting for to unveil the KIFC brand is finally here.
We are excited to introduce the new KIFC brand to the world! Watch and enjoy. #KIFConnects. pic.twitter.com/zYLFlUNIF6
— Kigali International Financial Centre (@Kigali_IFC) March 31, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!