Kigali: Imvura y’amahindu yasakambuye inyubako, imodoka zigwirwa n’ibiti (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2018 mu Mujyi wa Kigali yakangaranyije benshi ndetse inangiza ibintu byinshi.

Yarindimutse itunguranye ahagana saa kumi n’iminota 20. Yaguye ari nyinshi, irimo n’umuyaga udasanzwe.

Mu Mujyi wa Kigali rwagati, inyubako ya T2000 amwe mu mabati ayisakaye yagurutse agwa mu nkengero zayo no mu muhanda.

Iyi mvura kandi yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi na Rond Point yo mu Mujyi rwagati.

Abantu benshi bayikoreramo bari bahagaze mu madirishya y’inyubako bareba ibiri kuba. Iyi mvura yaguye mu minota nka 20 ihita igenza make.

Hagati aho, kuri uyu wa Kabiri, Umumotari witwa Habiyakare Hassan w’imyaka 48 wari utwaye Moto ava i Nyamirambo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yagwiriwe n’igiti cyahiritswe n’imvura ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Ndushabanda Jean Marie Vianney, yasabye abashoferi n’abamotari kwitwararika cyane muri ibi bihe by’imvura bakirinda kuyigendamo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri uku kwezi kwa Nzeri hazagwa imvura izagera ku kigero cyo hejuru y’isanzwe iboneka mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iki kigo igaragaza ko muri uku kwezi, mu Mujyi wa Kigali hazagwa iri hagati ya mm 25-75, mu Burasirazuba hagwe iri hagati ya mm 10-75 ariko ho ikazaba iri ku kigero cy’isanzwe ihaboneka.

Mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya mm 50 na 150, ikazaba irenze isanzwe ihaboneka, ndetse no mu Majyepfo hazaboneka iri hagati ya mm 25 na 100, nayo izaba iri hejuru y’ihasanzwe.

Amabati yavuye ku nzu

Amafoto: Niyonzima Moise na Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza