00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahangayikishijwe n’abamotari bashyira amazi muri casque aho gukoresha alcohol

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Kanama 2021 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bakunze gutega moto, bavuze ko batewe impungenge n’umubare munini w’abamotari bafite ingeso yo gushyira amazi muri casque bagiye guha abagenzi, aho gukoresha umuti wabugenewe urimo ikinyabutabire cya alcohol cyica udukoko.

Izi ngamba zo gusaba abamotari gushyira alcohol muri casque zigamije gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho abamotari basabwa gushyira umuti urimo alcohol muri casque nyuma yo kuyiha undi mugenzi.

Makabagwiza Patricia wo mu Murenge wa Mageragere yagize ati “Ejo bundi umumotari yanjyanye mu Mujyi, ampereje casque musaba gushyiramo alcohol, abanza kubyanga ariko aza kwemera kuyishyiramo, ariko ngenzuye nsanga ntabwo ari alcohol ya nyayo, kuko nta mwuka wayo numvisemo kandi nanagenzura nkasanga ari amazi rwose.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, aboneraho gusaba abaturage gutanga amakuru y’umumotari babonye agura ayo mazi kugirango abihanirwe.

Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ariko abo bamotari baramutse bafashwe bahanwa bikomeye kuko ibyo bintu ntibyemewe, tujya tubakurikirana kandi nk’ibyo ntabwo bashobora kubikora hari umuyobozi cyangwa undi ubashinzwe uri hafi, babikorera mu bwihisho, ariko dufite gahunda yo gukomeza kubakurikirana."

Uyu muyobozi yasabye abamotari gukora iyo bwabaga bakirinda gukora amakosa ashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu bamotari barashinjwa gukoresha amazi muri casque aho gukoresha umuti urimo alcohol usabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .