Kigali: Ihurizo ku batanze imisanzu muri “Twigire Motari” yashojwe batabonye moto

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali batanze umusanzu muri gahunda ya ‘Twigire Motari’ igamije kubateza imbere ibinyujije mu kubaguriza moto baribaza uko bazabona amafaranga yabo mu gihe yasojwe batarabona moto.

Ibi babitangaje nyuma y’uko mu nama yahuje inzego za Polisi n’abamotari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari (FERWACOTAMO) bwabamenyesheje ko bwahagaritse gahunda ya ‘Twigire Motari’ kubera ibibazo by’uburiganya byari birimo kuyigaragaragamo.

Muri iyi gahunda abamotari babagurizwaga moto ariko uyihabwa yasabwagwa gutanga umusanzu w’ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko FERWACOTAMO itangaje ku wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2018, ko iyi gahunda yahagarikitswe, abamotari batanze umusanzu wabo barasaba gusubizwa amafaranga yabo.

Umwe mu batanze uyu munsanzu yagize ati “ Twatanze umusanzu badusabye kugira ngo baduhe moto ; kuba bahagaritse iyi gahunda bakwiye kudusubiza amafaranga yacu."

Undi mumotari utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Ko hakiri izindi moto zasigaye muri MAGERWA ibyazo bizagenda ? Nibadusubize ibyacu.”

Umuyobozi wa Koperative GECOM, Ngarambe Daniel, yemeza ko hari abamotari bamubaza iherezo ry’umusanzu yatanze.

Yagize ati “ Nanjye hari abambaza ngo umusanzu twatanze ni aha urangiriye ko koperative yacu iri mu zatanze amafaranga menshi agera kuri miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ariko iyo babimbajije mbabwira ko nta kibazo kuko ayo mafaranga tutayahaye umuntu ahubwo twayashyize kuri konte ya FERWACOTAMO.”

Gusa yongeyeho ko kuri we yishimiye ko ‘Twigire Motari’ wabaye ihagaritswe kugira ngo ibanze inonosorwe neza kuko yakorwagwa mu kajagari cyane cyane ko hari n’abamotari benshi bawurenganiragamo bacibwa amande y’uko batawutanze.

Ni iki cyateye FERWACOTAMO guhagarika ‘Twigire Motari?’

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Bigirimana Salomon, yavuze ko bagahagaritse iyi gahunda kugira ngo inozwe neza kubera ko muri koperative 39 z’abamotari enye gusa ari zo zagiraga amakayi zandikamo umusanzu.

Yagize ati “Ni gahunda yakozwe kugira ngo iteze umumotari imbere kuko twabahaga moto bakagenda bishyura make kugeza ubwo zibaye izabo ariko hajemo ikibazo ugasanga ba perezida b’amakoperative amwe bafite udukaye bandikamo uwatanze umusanzu abandi ntatwo bafite kandi abo batazifite baragendaga bagafatwa bagahanwa barengana, ni yo mpamvu tugira ngo ibyo bintu tubinonosore.”

Yongeyeho ko abamotari 2300 ari bo bari bamaze gutanga uyu musanzu aho bari bamaze gutanga agera kuri miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yemeza ko kugira ngo bagarike iyi gahunda byatewe n’ukobaje gusanga mu makoperative 39 y’abamotari aba i Kigali ane gusa ari yo yari afite aho yandika uwo musanzu.

Bigirimana avuga ko abamotari bafite impapuro zigaragaza ko batanze uwo musanzu wa Twigite motari ari bo bazawusubizwa gusa.

Abamotari batanze umusanzu muri gahunda ya 'Twigire Motari' barasaba gusubizwa imisanzu yabo
Umuyobozi w'agateganyo w'impuzamashyirahamwe y'abamotari, Bigirimana Salomon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza