Kigali: Igiti cyarimbutse kigwira imodoka ebyiri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Imodoka ebyiri, imwe ya Toyota Pick Up n’ivatiri ya Toyota Corolla, zagwiriwe n’igiti cyaranduwe n’imvura yo mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2016, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Venant.

Ubwo iyo mvura yatangiraga kugwa mu ma saa moya z’ijoro ngo abari hafi y’izo modoka zari ziparitse ku nyubako yo kwa Venant, babonye igiti kizigwa hejuru.

Ba nyirazo bahise batabaza polisi ngo ibafashe kuzivanamo;ubona imwe ari yo yangiritse,ariko nta muntu wahakomerekeye, naho indi nyuma yo kumaramo iminota irenze 30 bene yo babashije kuyivanaho igiti cyari cyayigwiriye.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru polisi yari yamaze kumenya ibyabaye yanahageze, ariko ihita igenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza