Kigali: Ibyishimo bikomeye mu gusoza kwamamaza Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 10:36
Yasuwe :
1 0

Mu gihe mu Rwanda ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije, mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017 byari ibirori hirya no hino, mu bice bimwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basozaga igikorwa cyo kwamaza umukandida Paul Kagame.

Mu bice IGIHE yabashije kugeramo nko mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge no mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, abaturage ibihumbi bari mu byishimo bikomeye, bavuga ibigwi Kagame.

Akarere ka Nyarugenge kasoje ibikorwa byo kwamamaza uyu gakoresheje akarasisi ka moto zisaga 1000 n’imodoka zigera kuri 400 zazengurutse bimwe mu bice bikagize, basoreza mu kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye Nyabugogo.

Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko batindiwe n’itariki ya 4 Kanama kugira ngo bahundagaze amajwi kuri umukandida Paul Kagame.

Uhagarariye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi muri Nyarugenge, Me Kayigirwa Telesphore, yavuze ko bizeye ko Kagame, hari byinshi azageza ku Banyarwanda by’umwihariko kuri aka Karere.

Yagize ati “Naramuka atowe turizera ko hari byinshi azageza ku banyarwanda muri rusange by’umwihariko ku Karere ka Nyarugenge birimo gukora umuhanda uturuka Miduha-Mageragere n’ibitaro biri kubakwa Kivugizi bizimurirwamo serivise CHUK yatangaga za ruhurura no gutunganya umurenge wa Nyarugenge n’uwa Nyamirambo n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyigikiye ko imyubakire y’akajagari igaragara Nyabugogo no mu duce tuyegereye ivuvugururwa kuko idahesha isura nziza Umujyi wa Kigali.

Mu murenge wa Gatsata uherereye mu Karere ka Gasabo, na wo wakoze ubukangurambaga bwo kwamamaza Paul Kagame, aho abanyamuryango bo muri aka gace bavuze ko bifuza ko azakomeza kubayobora kubera ibikorwa bidasanzwe yakoze muri manda ishize.

Uhagarariye FPR Inkotanyi muri uyu Murenge, Muhinda David, yagize ati “Twe twahisemo kongera kumutora kubera ko tubona ko ariwe wayoboye Abanyarwanda akanabitangira, akaduteza imbere kugeza na n’ubu akaba afite iryo shyaka ryo kugira ngo akomeze kuduteza imbere.”

Yasoje asaba abanyamuryango bo muri uyu Murenge tariki 4 Kanama 2017 kuzaba bageze ku biro by’itora saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugira ngo barangize gutora umukandida wabo hakiri kare.

Muri Nyarugenge akarasisi k'ibinyabiziga kabimburiye ibikorwa byo gusoza kwamamaza Kagame
Imbaga y'abaturage yo mu Murenge wa Kigali yahuriye Nyabugogo igaragaza ko ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Munyakazi Isaac, yari muri Nyarungenge
Umuhanzi Kitoko yafashihe abaturage ba Nyarugenge mu kwamamaza Kagame
Uhagarariye FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gatsata, Muhinda David
Umurishyo w'ingoma wumvikanye mu Gatsata mu birori byo kwamamaza Paul Kagame
Abakuru n'abato bose mu Gatsata baririmbaga umukandida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza