Kigali: HWPL yeretse abanyamadini ko ari bo rufunguzo rwo guhagarika intambara ku Isi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakimbirane ashingiye ku idini cyangwa imyemerere mu bice bitandukanye ku Isi, Umuryango w’Ihuriro ry’Amatorero mu kumenyekanisha ukuri, wagaragaje ko udakwiye guhugira ku banyapolitiki gusa ko ahubwo urufunguzo rufitwe n’abanyamadini.

HWPL ni umuryango utari uwa Leta ndetse udaharanira inyungu ahubwo ugamije guhagarika burundu intambara n’amakimbirane biciye mu nzira y’amahoro aho kuba mu mirwano, cyane ko n’abarwanyi baba bavuga ko baharanira amahoro.

Uyu muryango wibanda mu bikorwa biri mu mashami abiri: iry’ibanda ku bana n’iry’ abagore, ari na bo bakunda kwibasirwa cyane muri ibyo bihe by’amakimbirane n’intambara z’urudaca.

Uyu muryango ushyira mu bikorwa gahunda zawo mu buryo bubiri, harimo kotsa igitutu abanyapolitiki ubicishije mu gusinya no gutanga ubusabe (Petitions), bakemera gushyiraho amategeko yo guhagarika intambara.

Uburyo bwa kabiri ni ubwo kumvisha abanyamadini batandukanye ku Isi, ko hari icyo bashobora guhuriraho n’ubwo baba badahuje imyemerere, cyane cyane ko ubushakashatsi bwagaragaje ko amakimbirane ku Isi ahenshi aba ashingiye ku madini.

Ubwo buryo bwa kabiri, ubu ni bwo bugezweho, ari na yo mpamvu Ishami ry’Umuryango, HWPL i Kigali ryakoranyije abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, ngo baganire ku nsanganyamatsiko igira iti “Ese dushobora kugira icyo duhuriraho nk’amadini yose?”

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo yateranye kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2016, abayitabiriye basobanuriwe uburyo bashyize hamwe, Isi ishobora gutekana, cyane cyane ko buri dini ryose riba rigamije kureba ngo “Ni ubuhe buzima tuzabamo nyuma y’ubu?”

Iyo si yo sano yonyine ihari, kuko amadini yose usanga afite ibyanditswe agenderaho kandi bishingiye ku Muremyi ndetse n’ibigenderwaho mu kwemera ibyo byanditswe byera, bigatuma usanga abanyamadini bagendera ku bimenyetso bimwe.

Umuryango HWPL washinzwe n’Umugabo w’Umunya Koreya y’Epfo wahoze ari umusirikare nyuma yo kubona uburyo aho kugabanuka kw’intambara ku Isi, ahubwo zirushaho kwiyongera kandi hifashishwa uburyo butandukanye mu kuzihagarika. Aho ni ho yakuye igitekerezo cyo gushaka uburyo yatangira urugamba rwo guhagarika izo ntambara binyuze mu mahoro.

Umuryango HWPL kugeza ubu ukorera mu bihugu birenga 90 ku Isi.

Abanyamadini bitabiriye ibiganiro basabwe gutahiriza umugozi umwe bagahosha intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza