00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Herekanywe abantu 16 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze, bamwe basaba kujya bapimwa amaraso

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Kanama 2021 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abashoferi 16 barimo n’ukomoka muri Tanzania yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Bamwe muri aba bashoferi batawe muri yombi bemereye itangazamakuru ko bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ariko bahakana ko batari basinze, baboneraho gusaba ko bajya bapimwa hakoresheje uburyo bwo kubafata amaraso aho kuba umwuka.

Umwe yagize ati “Turi hano kuko twanyoye ariko ntabwo turi hano kuko twari twasinze, nta kabari badusanzemo ahubwo badufashe dutwaye ibinyabiziga. Nibyo kunywa agasembuye bishobora kuba ikizira igihe umuntu yaba adandabirana ariko twe ntabwo twari twasinze.”

Yongeyeho ko nyuma yo guhanwa atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga n’iyo yaba ari akarahuri kamwe.

Undi yagize ati “ Twafatiwe mu cyuho twarenze ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga kuko twari tubitwaye twanyoye nkaboneraho gusaba abantu kwirinda gutwara banyoye kugira ngo ibyambayeho bitazababaho.”

Yakomeje ashimangira ko n’ubwo yafunzwe atari yasinze, asaba polisi ko yajya ibapima ikoresheje uburyo bwo kubafata amaraso aho gukoresha ubwo kubafata umwuka kuko batabwizera.

Umushoferi w’ikamyo ukomoka muri Tanzania, Shabana Ramadhan, we yemeye amakosa abisabira imbabazi.

Ati “ Njye nafashwe kubera ko nakoze impanuka yoroheje ubwo nari ndimo gusubira inyuma ikamyo igonga ku ivatiri nibwo polisi yamfashe bapimye basanga nanyoye ku nzoga ariko sinari nzi ko mu Rwanda bitemewe gutwara imodoka wanyoye nkaba ariyo mpamvu mbisabiye imbabazi.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bashoferi iyo bavuga ko bashaka ko bapimwa bafashwe amaraso bakimara gufatwa byari gukorwa.

Ati “ Ni byo ibipimo bikoreshwa ni iby’umwuka n’iby’amaraso nk’uko babivuga ariko ibipimo by’umwuka bikoreshwa ku muhanda kuko nibyo byoroshye kandi nibyo bisanzwe bikoreshwa cyeretse nk’iyo habaye guhakana ko umuntu atanyoye akavuga ngo sinanyoye inzoga namba ndashaka ko hakora igipimo cy’amaraso kuko hari laboratwari yabugenewe iri ku Kacyiru birakorwa n’ubwo bifite inzira binyuramo ariko birashoboka.”

Yongeyeho ko gutwara ikinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha bibujijwe anashimangira ko buri muntu wese wafatiwe muri aya makosa acibwa amande y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bantu uko ari 16 Polisi yabafashe batwaye ibinyabiziga basinze
CSP Africa Sendahangarwa Apollo yibukije abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye kuko bihanwa n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .