Kwamamaza

Kigali:Hafashwe imodoka ebyiri zari zibwe

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 08:00' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe imodoka ebyiri zibwe muri Kigali mu minsi ishize.Izo modoka zirimo iyo mu bwoko bwa Carina ifite nomero ziyiranga RAB 479K ya Ronald Ngabo n’indi ifite nomero ziyiranga RAC 387Q y’uwitwa Aaron Ndenga, zikaba zarafatiwe ahantu hatandukanye ku itariki 1 Kanama mu Kagali ka Mumena, ho mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Ifite nomero RAB 479K yibwe ku itariki 27 Nyakanga ivanywe aho nyirayo yari yayisize ku Gisimenti, ho mu karere ka Gasabo, naho iya kabiri yibiwe i Gikondo ku itariki 7 Nyakanga, aha hakaba ari mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , ACP Celestin Twahirwa yavuze ko umwe mu bacyekwa kwiba ifite nomero RAB 479K yafashwe.

Yavuze ati “Nyuma y’aho tumenyeye ubu bujura uko ari bubiri, tubifashijwemo n’abaturage ba Nyamirambo baduhaga amakuru, Polisi yatangiye iperereza , nibwo kuwa mbere nimugoroba twamenye aho izo modoka zari ziherereye, tuhageze dusanga umwe mu bakekwaho kwiba imwe muri zo arimo kuyivanamo ibyuma, duhita tumufata.”

Mu gihe iperereza rikomeje, uwafashwe abaye afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Indi modoka nayo yaje kuboneka nyuma gato yavanywemo ibyuma.
ACP Twahirwa yongeye ati “Ubujura bw’imodoka ntibusanzwe mu Rwanda, ariko n’igihe bubaye, buri gihe turazifata tugafata n’abakekwa.”

Yakomeje avuga ko guhita utanga no guhanahana amakuru aricyo kintu cy’ingenzi gituma ibyibwe bifatwa ndetse n’ababigizemo uruhare bagafatwa.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda kugura ibikoresho by’ibyibano ndetse no kugurira ku masoko atemewe kugirango ababigura batazajya bafatwa nk’abajura cyangwa ibyitso byabo.

ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved