Kwamamaza

Kigali: Hadutse abamotari bashikuza abantu amasakoshi na telefone mu nzira

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 13:42' na Thamimu Hakizimana


Iyo wumvise ubuhamya bwa bamwe mu bakunze gutega moto bw’uko muri iyi minsi hadutse ubujura bukorwa n’abamotari batwaye moto, ushobora gukeka ko ari amakabyankuru nyamara hari ababara ijoro nk’abariraye.

Aba ni abo mu mujyi wa Kigali, bakubwira uburyo bashikujwe telefone cyangwa se amasakoshi yabo n’abamotari, abandi bakaguha ubuhamya bwa bagenzi babo bahuye n’iryo sanganya.

Mukeshimana Aline w’imyaka 25 utuye mu Karere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko aherutse gushikuzwa isakoshi yari irimo ibihumbi 350 n’umumotari wari umunyuzeho.

Yagize ati “ Njye nibwe n’umumotari wari untwaye ibihumbi 350, yacunze nkiva kuri moto maze kumwishyura ahita anshikuza isakoshi nari mfite mu ntoki moto ayihata umuriro mubura gutyo. Nashatse n’indi moto yaba indi hafi ndaheba.”

Undi witwa Munezero Samantha yemeza ko mu buzima bwe atazongera kugenda avugira kuri telefone nyuma y’aho umumotari ayimushikuje.

Yagize ati “ Njye uwayinyibye yari anciye ugutwi kubera imbaraga yakoresheje ayinyaka ubwo nagendaga nyivugiraho. Byampaye isomo ryo kutazongera kugenda mvugira kuri telefone uko niboneye kose cyane cyane mu masaha y’ijoro.”

Iyi ngeso itari nziza ndetse ihesha isura mbi umwuga w’abamotari, hari bamwe mu bawukora [abamotari] bemeza ko biriho ariko bikorwa n’abamotari bakora nijoro abenshi baba badafite n’impushya zibemerera gutwara.

Ubuyobozi bw’abamotari mu ngamba zikomeye

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda, FERWACOTAM, Ntaganzwa Celestin yemeza ko iki kibazo gihari kuko hari abanyamuryango bafashe bamaze kwiba bakabashyikiriza polisi.

Yagize ati “ Ibyo bintu turabyumva ndetse si no kubyumva gusa kuko hari n’abagera kuri babiri twagerageje gufata ku bufatanye na polisi, barimo umwe wibye telefone y’Umunyakenya muri ba banyamahanga bari mu Rwanda mu minsi ishize. Polisi yaduhaye ibirango bya moto yari atwaye turamushaka turamufata atanga iyo telefone.”

Yongeraho ko hari ibindi bisambo bibiri byari kuri moto byashikuje umudamu isakoshi umumotari umwe arabibona biba ngombwa ko afata icyemezo cyo kubakurikira mu rwego rwo kwicungira umutekano. Ibyo bisambo byabonye byakurikiwe biyita hasi, ariko haza gufatwa uwari uyitwaye.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Spt Twagirayezu Emanuel, yemeza ko bamaze kwakira ibirego by’abantu batatu bavuga ko bibwe n’ibisambo bitwaye moto.

Yagize ati “ Tucyakira ibyo birego twahise tubikurikirana kuko abo bibye babaga bafashe nimero za Plaque zabo, gusa twaje gusanga ibyo byaha bitakorwaga n’abamotari basanzwe bazwi, ahubwo bikorwa n’abitwa abarobyi abamotari baba batije moto kandi bazi neza ko nta n‘ibyangombwa byuzuye baba bafite.”

Yasabye abamotari n’abaturage gukorana n’abashinzwe umutekano mu mashyirahamwe kugira ngo uwo bazajya bafata nta byangombwa bamuhane nk’uko koperative zabo zibiteganya.

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda, FERWACOTAM, Ntaganzwa Celestin
Abamotari bamwe na bamwe batungwa agatoki ko bashikuza amasakoshi na telefone by'abo banyuzeho

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved