00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Gaz yaturitse yangiza inzu eshanu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Kanama 2021 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Iturika rya Gaz yari iri gutekerwaho mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarungenge, ryangije inzu eshanu, abaturage bari hafi aho banywa “Thé Vert” bakizwa n’amaguru.

Ahagana saa tanu n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo iyi gaz yari irimo gutekerwaho muri restaurant yashyushye cyane ihita iturika abantu bose bari aho hafi bayabangira ingata.

Bimwe mu byo iyi gaz yangije harimo ibisenge by’inzu n’ibirahuri byazo ndetse n’inzugi na bimwe mu bikoresho byari muri restaurant.

Abaturage babwiye IGIHE ko iyi gaz ikimara gushyuha uwari uyitetseho yahise asohora icupa ryayo riba ariho riturikira ndetse banahamya ko iyo itaba iri hanze yari gutwika inzu nyinshi cyane.

Uwitwa Habumuremyi Cléophas yagize ati “Urabona yari arimo guteka irashyuha cyane ayizana muri ruhurura ngo ihore nibwo ituritse itumbagiza iyi Béton mu kirere imena ibirahuri byose by’izi nzu inangiza ibisenge byazo byose.”

Undi muturage witwa Kaka Idi yunzemo agira ati “Yari iri gucumba umwotsi ayishyira hanze ashaka ngo ihore ihita iturika. Twari turi kunywa icyayi dukizwa n’amaguru.”

Abangirijwe inzu n’iyi gaz yaturitse babwiye IGIHE ko batari bamenya agaciro k’ibintu yangije.

Iyi mpanuka yangije ibisenge by'inzu mu buryo bukomeye
Abantu bari hafi aho bahise bakizwa n'amaguru
Abaturage benshi bahise bajya gushungera hafi aho bareba ibyabaye
Inyubako zegereye restaurant iyi gaz yari irimo zangiritse
Ibisenge by'inzu ziri hafi aho byangiritse
Amadirishya n'inzugi nabyo byangiritse ku buryo bugaragara
Habumuremyi Cléophas yemeza ko iyi gaz iyo idasohorwa hanze yari kwangiza ibintu byinshi ikanahitana abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .