Kigali Convention Centre yemeye gufasha abana barererwa muri SOS kubona akazi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 08:25
Yasuwe :
1 0

Ubuyobozi bwa Kigali Convetion Center na Radisson Blu Hotel bwasinye amasezerano y ‘ubufatanye na SOS Rwanda, agamije gufasha kubona akazi abana barererwa muri iki kigo b’abahanga bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel na Kigali Convetion Center, Sami Ounalli, yavuze ko nubwo bakora ubucuruzi batajya birengagiza gufasha abakeneye ubufasha by’umwihariko abana b’imfubyi.

Yagize ati ‘‘Radisson Hotel Group isanzwe ifitanye amasezerano na SOS International ariko n’ubusanzwe aho dukorera dukora ku buryo dufasha abaturage baho kubaho neza kugira ngo bagire ubuzima bwiza nabo bafashe bagenzi babo. By’umwihariko SOS irera abana barenga ibihumbi bitanu niyo mpamvu baba bagomba gushyigikirwa kuko ibyo bakora ari byiza. Hari abana babiri tuzafasha ubuzima bwabo bwose, hari n’abandi tuzajya duha akazi kajyanye n’ibyo bazi gukora.”

Perezida w’inama y’ubuyobozi ya SOS Rwanda, Nyombari John, yavuze ko ubu bufatanye bugamije gukangurira abikorera gufasha abana barererwa muri iki kigo.

Ati ‘‘90% by’ingengo y’imari ya SOS Rwanda iva hanze, amasezerano nk’aya agamije kureba uburyo nibura 10% ariyo yajya ava hanze. Radisson Blu yiyemeje kuzafasha abana babiri guhera mu mashuri y’inshuke kugeza barangije kaminuza, hanyuma umuyobozi wungirije wa Radisson Blu ku Isi, Nicole Cambré yiyemeje gufasha umwana umwe ku giti cye.’’

Nyombayire yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko gufasha abana barererwa muri SOS Rwanda ari inshingano ngo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, SOS ifite gahunda yise ‘Youth can’ izamara imyaka itatu, bakaba bariyemeje gufasha abagera kuri 450 kwihangira imirimo. Ibi bikazagerwaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida w’inama y’ubuyobozi ya SOS Rwanda, Nyombari John, ashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye na Kigali Convention Centre
Perezida w’inama y’ubuyobozi ya SOS Rwanda, Nyombari John na Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel na Kigali Convetion Center, Sami Ounalli
Visi Perezida wa Radisson Hotel Group ushinzwe amategeko aganira, Nicole Cambre n'Umuyobozi wa SOS Children's Villages Rwanda, Nyinawagaga Claudine
Bamwe mu bana ba SOS Rwanda biteguye kwakira abashyitsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza