Kigali: BONANZA Ltd yahembye Hakizayezu miliyoni zisaga 2 Frw yatsindiye mu mikino y’amahirwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Hakizayezu Emmanuel utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yatsindiye miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda abikesheje umukino w’amahirwe wahawe akabyiniro k’Ikiryabarezi wa Sosiyete y’Abashinwa ya BONANZA.

Ahagana saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nyakanga 2019,nibwo abayobozi ba BONANZA Ltd bashyikirije Hakizayezu usanzwe akora umwuga wo kogosha miliyoni 2 Frw yatsindiye ari gukina ikiryabarezi.

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yatsindiye aya mafaranga ku wa 15 Nyakanga 2019.

Hakizayezu yabwiye IGIHE ko yishimiye kwegukana amafaranga anashimangira ko azayifashisha muri gahunda ze zo kwagura umwuga wo kogosha akora.

Yagize ati “Nishimye cyane kuba negukanye aya mahirwe kuko nari maze gukina ibihumbi 20 Frw, icyuma kimaze kundya ibihumbi 10 nsigaranyemo ibihumbi bitandatu gusa nibwo cyahise kimpa izi miliyoni.’’

Yemeza ko aya mafaranga ari impano Imana yamuhaye kuko buri munsi yakiniraga agera ku bihumbi 50 Frw ndetse ayegukanye iyi mashini yiswe ikiryabarezi imaze kumutwara agera ku bihumbi 500 Frw.

BONANZA yanahembye 15% uwitwa Nzeyimana Emmanuel angana n’ibihumbi 100 Frw nk’uwari warasigiwe imashini z’uyu mukino w’amahirwe kugira ngo arinde umutekano wazo.

Umuyobozi wungirije wa BONANZA Ltd, Hayes, yavuze ko bahembye uyu munyamahirwe kuko ari inshingano zabo guhemba uwatsinze.

Yagize ati “Tumuhembye aya mafaranga kuko yayakiniye akayatsindira kugira ngo twuzuze inshingano zacu nk’abantu babazaniye imashini kugira ngo natwe tugire uruhare rwacu kuko umuntu arakina yatsinda tukamuha amafaranga yatsindiye.”

Yongeyeho ko iyo umuntu yatsindiye amafaranga ye bitaba birangiriye aho kuko banahemba na nyir’akabari cyangwa nyir’iduka izi mashini ziba zashyizwemo ahabwa 15% nk’umufatanyabikorwa uba warazicunze neza.

Yasoje yibutsa abakina uyu mukino w’amahirwe ko nk’Abanyarwanda hari umusoro uwatsindiye amafaranga arenga ibihumbi 30 akurwaho mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Bonanza Trading Ltd ni Ikigo cy’Abashinwa gikora ibikorwa bitandukanye birimo iby’amabuye y’agaciro, kubaka inyubako n’imikino y’amahirwe.

Iki kigo cya Bonanza Trading Ltd, gifite intego yo gukora ubucuruzi, gushinga inganda bizagira uruhare mu guha Abanyarwanda akazi no kunganira Leta muri gahunda ziteza imbere abaturage n’igihugu.

Hakizayezu yatsindiye miliyoni zisaga 2 Frw mu mikino y’amahirwe izwi nk'Ikiryabarezi
Umuyobozi w'Ubucuruzi muri BONANZA, Wuge ashyikiriza Hakizayezu Emmanuel sheke y'amafaranga yatsindiye
Yahise ashyikirizwa amafaranga yatsindiye mu ntoki
BONANZA yanahembye Nzeyimana Emmanuel n’ibihumbi 100 Frw nk’uwari warasigiwe icyuma gikoreshwa muri uwo mukino w’amahirwe
Hakizayezu yari afite akanyamuneza nyuma yo gushyikirizwa miliyoni 2 Frw yatsindiye
Hacanwe ibishashi mu kwishimira intsinzi y'umunyamahirwe watsindiye miliyoni 2 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza