Kigali: Bisi ya Trinity yagonganye n’ikamyo, umwe yitaba Imana, abandi barakomereka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017, ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonganye n’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete Trinity, umushoferi w’Umunyakenya wari utwaye ikamyo ahita yitaba Imana, abandi barindwi barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yabwiye IGIHE ko ikamyo yari iturutse mu gasantere ka Kajevuba igiye muri Uganda, naho imodoka ya Trinity yari iturutse muri Uganda itwaye abagenzi baje i Kigali.

Impanuka yatewe n’uko umushoferi w’ikamyo yataye umuhanda wayo, agahita akubitana na Trinity nta n’imwe ifite umuvuduko ukabije.

At “Umushoferi w’ikamyo yavuye mu muhanda we, akubitana na Trinity yari iri mu muhanda wayo zikora impanuka.”

CIP Kabanda yavuze ko uretse umushoferi w’ikamyo witabye Imana, abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye naho batanu bagakomereka byoroheje. Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya CHUK naho uwitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza