00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Batatu bafashwe bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Kuwa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira Polisi yafashe abantu Batatu barimo uwiyitaga umupolisi akagurisha inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, impapuro z’inzira (Passports), urwandiko rwemerera umuntu gutura mu gihugu (residence permits).

Bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n’udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks).

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Umwe mu bafashwe yemeye ko we na bagenzi be bishoye mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano bagamije kubona amafaranga.

Yagize ati” Njyewe ubundi nigisha gutwara imodoka i Nyamirambo ahitwa kuri tapis rouge, nafashwe ngerageza gufasha abanyeshuri banjye kuzabona impushya za burundu bitabagoye. Mugenzi wanjye yaranyegereye ansaba ko namwoherereza abanyeshuri bakeneye Perimi ngo aborohereze kuzibona. Narabyemeye kuko nacyekaga ko ari umupolisi.”

Yakomeje avuga ko yari yizeye ko abo banyeshuri bazabona perimi za nyazo kuko mugenzi we yari yaramubeshye ko ari umupolisi. Yavuze ko bitabahiriye kuko bafashwe batarasohoza umugambi.

Uwafashwe yiyita umupolisi yavuze ko atari umupolisi n’ubwo bagenzi be bari bazi ko ari we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati” Aba bantu barimo uwiyitaga umupolisi bakoraga ibyangombwa bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga bakazigurisha abaturage. Polisi yarabashakishije barafatwa, turagira ngo dutange ubutumwa ku muntu wese wijandika mu byaha nk’ibi uko yabikora kose azafatwa abibazwe.”

Yakomeje avuga ko umwe muri abo bantu yahoze ari umupolisi ariko ubu atakiri we kuko yarirukanwe biturutse ku myitwarire ye mibi. Yagiye akorana n’abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga ndetse na bamwe mu bantu bakora inyandiko mpimbano.

CP Kabera yakomeje akangurira abantu kuba maso kandi bakanyura mu nzira zemewe mu gushaka ibyangombwa.

Yagize ati” Abantu bagomba kuba maso kandi bagakurikiza amabwiriza. Aba bantu bagomba kubera isomo abandi ndetse n’ushaka ibyangombwa akanyura mu nzira zemewe, bakirinda inzira z’ubusamo zishobora gutuma bamburwa amafaranga yabo cyangwa bakagushwa mu byaha.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko ariko hakaba hakirimo gushakishwa abandi bakoranaga n’abafashwe.

Bafashwe babeshya abaturage ko batanga ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .