Kwamamaza

Kigali:Barabyinira ku rukoma nyuma yo kuva mu bucuruzi bw’akajagari

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 19:31' na Elias Hakizimana


Bamwe mu bagore bahoze bacururiza mu kajagari baratangaza ko baruhutse ingoyi yo guhora birukanswa nyuma yo kwibumbira muri Koperative Duhuzumurimo icuruza Karoti Nyabugogo, aho biyemeje gukorana n’abahinzi ba karoti mu gihugu babagurira umusaruro wazo na bo bakaziranguza abacuruzi mu duce dutandukanye.

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2011 ifite abanyamuryango bake biganjemo abagore bagera kuri 20 ubu igejeje kuri 75.

Nk’uko bamwe mu bayitangije babitangaza, igitekerezo cyo kuyitangira cyaje nyuma yo kurambirwa kwirukanswa no kubura umutekano kubera akajagari bakoreragamo.

Mutesi Hawa, umwe muri bo akaba yarahoze acururiza mu muhanda.Agira ati “Jyewe natangiye mvanywe mu kajagari maze kwamburwa ibyo nacuruzaga inshuro nyinshi, sinzi amafaranga nari maze guhomba uko angana, nibwo twahise twiga uburyo twakwishyira hamwe tukajya muri koperative, ubu dusigaye dukorera mu mudendezo nta kibazo dufite, ntawe ushobora kuza guhagarika imari yacu.”

Perezida wa koperative Duhuzumurimo, Kayonde Audace avuga ko intego y’iyi koperative ari ukuzamura isoko rya karoti bongerera abahinzi amahirwe yo kubona amasoko ndetse no gukora ubuvugizi ku mbuto ya karoti yihanganira kubora.

Yagize ati “Twatangiye umushinga wo kuzikoramo umutobe kugira ngo tugabanye igihombo abahinzi bagira iyo zimaze kuba nyinshi ku masoko. Nubwo uyu mushinga utaragera ku rwego rukomeye nko gukora umutobe ukabikwa igihe kirekire, turimo gutekereza ku bindi twazikoramo bitari ukuzirya gusa.”

Abanyamuryango b’iyi koperative kandi bamaze kugera ku bikorwa bifatika bayikesha.

Mukamanzi Florence avuga ko ubu amaze kwishyurira abana batatu muri kaminuza abikesheje koperativeakaba yaraniyubakiye inzu atuyemo mu mujyi wa Kigali.

Si abagore bonyine bari muri iyi operative ngo yaje kwinjirwamo n’abagabo gahoro gahoro nubwo yatangijwe ku bwiganze bw’abagore gusa.

Iyi koperative kandi ngo ishyigikira abanyamuryango bayo aho uwapfushije ahabwa amafaranga ibihumbi 100 atishyurwa naho uwakoze ubukwe agahabwa ibihumbi 50.

Buri munyamuryango kandi ngo yatangiranye amafaranga 5000 ubu agejeje ku arenga 500,000 ndetse buri wese akaba ahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri mwaka yo kumugoboka mu bibazo afite.

Koperative Duhuzumurimo ubwayo yamaze kugura inzu ya miliyoni 17 yinjiza agera ku 180,000 buri kwezi aturutse mu bukode.

Uwamahoro na Mukamanzi berekana karoti baranguza ku bacuruzi
Bamwe mu barangura karoti muri koperative Duhuzumurimo bakazicuruza mu masoko yemewe
Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative Duhuzumurimo bari kumwe na Perezida wayo, Kayondo imbere y'ibiro byayo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved