00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Arena yongereye igihe ’couple’ zahataniraga kuyikoreramo ubukwe n’ibyo zizafashwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Inzu imenyerewe mu kwakira ibirori n’imikino mpuzamahanga, Kigali Arena, yongereye igihe kuri ‘couple’ zihatanira kuzahakorera ubukwe ku buntu ndetse igirana imikoranire n’andi masosiyete atandukanye ku buryo couple y’abanyamahirwe izatsindira kuhakorera ibirori by’ubukwe izanahabwa izindi serivisi zose ku buntu kuva ku myenda izambikwa abageni kugera ku mutsima [cake].

Amarushanwa yo guhatanira aya mahirwe yari yatangiye ku itariki 8 Kamena biteganyijwe ko agomba kurangira ku itariki 7 Nyakanga, gusa igihe cyongerewe none azarangira ku itariki 31 Nyakanga 2021.

Kugira ngo abanyamahirwe batsindiye gukorera ubukwe muri Kigali Arena barusheho kuryoherwa, iyi nzu yagiranye ubufatanye na sosiyete zitandukanye zirimo Affinity Media Group izabafotora, Rwanda Events izafata amashusho y’ubukwe bwabo, Prime Bakery izabakorera umutsima [cake], Ian Boutique izambika umugeni n’umukwe, Ubumuntu Perfect izabakirira abashyitsi ibizwi nka ‘Protocole’, Cloud 9 ibafashe mu myidagaduro ndetse na Isibo TV inyuze ubukwe bwabo kuri televiziyo.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions igenzura Kigali Arena, Kyle Schofield, yavuze ko iyi nzu ishaka kugira uruhare mu ‘gutwerera’ abageni bimenyerewe mu muco wa Kinyarwanda, kugira ngo couple izahakorera ubukwe izahore yibuka uwo munsi mu gihe itegura kubana akaramata.

Yongeyeho ati “Twishimiye kugira abafatanyabikorwa batandukanye biteguye kuzafasha couple y’abanyamahirwe kugira umunsi w’amateka muri Kigali Arena. Turashishikariza n’andi masosiyete kwifatanya natwe muri iki gikorwa."

"Twese tuzi amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, gusa tuzakomeza kubikurikirana kugeza igihe ubukwe buzahabwa uburenganzira bwo gukora.”

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko couple izahakorera ubukwe ari izabukora hagati ya Nyakanga na Nzeri ariko kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 cyatumye hajyaho amabwiriza ahagarika ubukwe, icyo gihe kizongerwa bigendanye n’amabwiriza azaba yashyizweho.

Kyle Schofield yavuze ko Kigali Arena ifite ahantu henshi ho kwakirira ibirori bitandukanye harimo n’iby’ubukwe, ndetse ko umunsi abazatsinda bazahakorera ubukwe bizatanga ishusho y’ubushobozi bw’iyi nzu mu kwakira ibirori by’ubukwe hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda.

Kugira ngo ubashe guhatana muri iri rushanwa bisaba kuba ukoresha urubuga rwa Instagram kandi ukurikirana Kigali Arena ndetse no kuba ufite ifoto uri kumwe n’umukunzi wawe muzarushingana.

Uko bikorwa, urabanza ugakurikirana konti ya Kigali Arena kuri Instagram [iyo udasanzwe uyikurikirana] ujya mu ishakiro ukandikamo ‘kigaliarenarw’ ukayikurikirana ukanda ahanditse ‘Follow’.

Iyo ibyo birangiye, ujya muri konti yawe ugashyiraho ifoto yawe n’umukunzi wawe muzarushinga, ukandika amazina yanyu, aho mutuye ndetse n’inkuru ivuga ku rukundo rwanyu mu magambo make.

Warangiza kwandika ayo magambo ukongeraho iyi hashtag #WedAtKigaliArena ubundi ukabimenyesha Kigali Arena wandika @kigaliarenarw. Ukeneye kumenya byinshi kuri aya marushanwa wasura urubuga rwa Kigali Arena www.kigaliarena.rw.

Kigali Arena yongereye igihe ku bakundana bifuza guhatanira amahirwe yo kuhakorera ubukwe ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .