Kigali: Amikoro ni ikibazo cy’ingutu gituma hari ababura ubwiherero iyo bakubwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Abagenda mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko kubona ubwiherero rusange udafite amafaranga ari ikibazo cy’ingorabahizi, basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bugikoraho mu korohereza n’ab’amikoro make.

Ikibazo cy’ubwiherero gikunze kuba insobe cyane iyo bigeze aho abagenzi bategera imodoka kuko ubugiyemo yishyura amafaranga 100 mu gihe hari ubwo mu nyubako z’imiturirwa butangwaho agera kuri 200, hari abagaragaza ko ari menshi by’umwihariko kuri bamwe mu baturuka mu ntara.

Rutabana Pierre uri mu kigero cy’imyaka 75, umunyamakuru wa IGIHE yamusanze mu Mujyi rwagati muri ‘Car free zone’ avuga ko agiye gusura umwana we mu bitaro bya CHUK. Uwamunyuraga iruhande wese yamubazaga niba yamurangira ahari ubwiherero.

Yagize ati “Nturutse mu Karere ka Musanze. Naje gusura umwana wanjye wagonzwe n’imodoka akaba arwariye CHUK. Guturuka epfo iriya (atunga urutoki aho aturutse) naje mbaririza ko nabona ubwiherero, aho bandangiye hose ngo ni ukwishyura; bamwe banciye 100, ahandi nasanze ari 200 kandi ntayo mfite.”

Mujyanama Aimable we wabazaga aho yabona ubwiherero muri Gare ya Nyabugogo yavuze ko amikoro yatumye atabujyamo.

Yagize ati “Bambwiye ko ari ukwishyura amafaranga 100, nindamuka nkuye ayo mafaranga ku yo mfite y’urugendo sindi bubashe kugenda. Bibaye byiza ubuyobozi bwazagabanya igiciro cyangwa se bagashyiraho ubwiherero bw’abagenzi butishyurwa.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yatangarije IGIHE ko hari itsinda ryashyizweho riri kugenzura ahakenewe ubwiherero rusange.

Yagize ati “Ntabwo ahantu hose hajya ubwiherero rusange, ariko hari itsinda riri kureba aho bukenewe ngo buhashyirwe. Ni ibintu bisaba ingengo y’imari itari nto sinakubwira ngo ejo cyangwa ejo bundi ahantu hose hakenewe ubwiherero buzaba buhari.”

Yakomeje avuga ko ubwiherero buri aho abagenzi bategera imodoka n’ahandi, amafaranga bwishyuzwa ari ayo kwishyura ababusukura bityo ngo abifuza ko buba ubuntu babyibagirwa.

Yagize ati “Ntibishoboka ko bwaba ubw’ubuntu kuko hagomba guhembwa ababukorera isuku, kugura ibikoresho byo gukoresha mu isuku yabwo hamwe n’ibindi bikenerwa mu bwiherero. Abifuza ko bwaba ubuntu rero barumva ko bidashoboka.”

Rangira avuga ko igishoboka ari ukuzareba niba koko amafaranga yishyuzwa hari abantu batayabona akaba yagabanywa.

Ibarura ryo mu 2015 ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare ryagaragaje ko 83,4% by’Abanyarwanda bakoresha bakanatizanya ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo gihe abanyamujyi bitumaga ku gasozi bitewe no kutagira ubwiherero bari 1% mu gihe mu cyaro bari 3%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza