Kigali: Ambasade y’u Bufaransa yagaragaje inyungu zihishe mu kumenya ururimi rw’Igifaransa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, yasabye ababyeyi gushishikariza abana kwiga indimi z’amahanga zirimo Igifaransa kuko bibakingurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Agaciro k’ururimi rw’Igifaransa by’umwihariko kagarutsweho ubwo Ambasade yashyikirije abanyeshuri 21 impamyabumenyi y’ibanze muri uru rurimi, DELF (Diplôme élémentaire de Langue Française).

Ni abaturuka mu mashuri arimo Green Hills Academy, The Earth School, Les Hirondelles, International School of Kigali, Wellspring Academy na Les Poussins de Kigali.

Harimo abahawe izo mu cyiciro cya DELF Prim gikorwa n’abari hagati y’imyaka 7 na 12 n’abo mu cya DELF Junior ku bafite 12 - 17.

Etienne de Souza yavuze ko uwize Igifaransa byanamufasha kwiga vuba Icyongereza.

Ati “Iyo wize zimwe mu ndimi z’amahanga by’umwihariko Igifaransa… byagufasha kumenya izindi ndimi; bizakorohera kwiga Espagnol, Igitaliyani, Igi-Portugal, muzanabona ko amagambo menshi y’Icyongereza afite inkomoko mu Gifaransa.”

Impamyabumenyi za DELF zikorerwa mu byiciro bitanu birimo A1 na A2 ku batangizi, B1 na B2 ku bamaze igihe biga ndetse na C1 na C2.

de Souza yibukije ko abageze ku rwego rwa B2 baba bafite amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo mu Bufarasna.

Yabwiye IGIHE ko yabonye mu Rwanda hari ubushake bwo kuba abana bamenya indimi ebyiri z’amahanga.

Ati “Icyo nasaba ababyeyi ni ugushishikariza abana babo kwiga urundi rurimi. Ndatekereza ko ari inshingano z’ababyeyi guha abana amahirwe mu guhitamo ibibashimishije bizabageza ku bo bifuza kuzaba bo.”

Avuga ko nk’ururimi rw’Igifaransa rubakingurira amarembo ku muco w’u Bufaransa, gukurikirana amakuru atangazwa muri uru rurimi n’ibindi.

Yibukije ko n’izindi ndimi ari ngombwa kuko kuri ubu Icyongereza gikoreshwa henshi ku Isi ndetse no mu Bufarasna cyitabwaho, ashimangira ko kumenya ururimi mpuzamahanga rumwe bidahagije.

Yanavuze ko kuba u Rwanda rwarahisemo Icyongereza kuba ari cyo cyigishwamo mu mashuri, ari amahitamo yarwo nk’igihugu cyigenga ku bw’inyungu kibona.

Ururimi rw’Igifaransa ni urwa mbere rukoreshwa na benshi mu bavuga indimi z’amahanga mu Rwanda nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, uhatanira kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yagiye abishimangira.

Uretse abanyeshuri 21 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane, hari n’abandi 363, barimo 308 bahawe iza DELF Prim baturuka mu ishuri rya Path to Success.

Hari na 55 bahawe iza DELF Junior bo muri Collège Immaculée Conception; TTC Save, Groupe scolaire Mère du Verbe na Petit Séminaire Virgo Fidelis y’i Huye.

Ibyo bigo byose ni byo byagiye byisabira Ambasade gukora ibizamini.

de Souza yavuze ko uwize Igifaransa bimworohera kwiga izindi ndimi zirimo Icyongereza
Umuyobozi Ukuriye Ibikorwa bya Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda , Etienne de Souza, yashyikirije abanyeshuri 21 impamyabumenyi mpuzamahanga mu rurimi rw'Igifaransa
Ifoto y'urwibutso y'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi n'abarimu babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza