00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agahinda k’umwana washukishijwe akazi agasambanywa, yatwara inda bakamwigarika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Kanama 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Uwamahoro (izina ryahinduwe), ni umukobwa w’imyaka 18 utuye mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, wemeza ko abayeho nabi nyuma y’uko ashutswe n’umugabo wamusambanyije amwizeza kuzamuha akazi, ariko yabona amaze kumutera inda akamwigarika burundu.

Uyu mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 16 gusa, yabwiye IGIHE ko yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye nyuma y’aho ababyeyi be bitabye Imana, akaza guhura n’umugabo wamwijeje ko ashobora kumubonera akazi, dore ko yari agakeneye cyane kuko yari afite ibibazo byinshi, birimo kutagira icumbi.

Yagize ati “Nyuma yo kubura ababyeyi banjye bose mu gihe cy’amezi atanu, nahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo kubona ibyo kurya byari ikibazo ndetse n’inzu nabagamo bayinsohoyemo. Naje guhura n’uwo mugabo [wanteye inda] anyereka ko angiriye impuhwe anyizeza ko azajya amfasha kandi ko agiye no kumpa akazi, nibwo yanshutse turaryama antera inda.”

Akomeza avuga nyuma yo gutwara inda, yahuye n’ubuzima bubi cyane ku buryo byabaye ngombwa ako akora n’akazi ko mu rugo.

Ati “Byabaye ngombwa ko nkora ikiyede, inda igeze hafi yo kuvuka ndabireka njya kubyara, na nyuma y’aho nkora akazi ko mu rugo ndi kumwe n’umwana kandi na we urabyumva ubuzima bwari bugoye kuko nararanaga n’umwana mu gikoni. Nyuma nibwo nabo baje kunyirukana bambwira ko batatunga umukozi ufite umwana kuko ngo ibiryo by’abana babo najya mbiha uwanjye.”

Nyuma y’uko umugabo wamuteye inda amwigaritse, uyu mukobwa yaje gufata icyemezo cyo kwirwanaho, ati “Naje kwiyakira mpura n’abagiraneza banyigisha imyuga itandukanye irimo uwo gusuka no kudoda, ku buryo mbona ibiraka nkakuramo amafaranga yo kugaburira umwana wanjye.”

Uyu mukobwa yavuze ko ababazwa no kuba umwana we azakura atarezwe na se, agira inama abandi bakobwa yo kwirinda ibishuko bishobora gutuma batwara inda bakiri bato.

Yavuze kandi ko ubu afite inzozi zo kuzashinga inzu itunganya imyenda.

Uwamahoro (amazina yahinduwe) yavuze ko yashutswe agaterwa inda afite imyaka 16 nyuma yo kuba imfubyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .