Kigali: Abatuye mu mudugudu w’abarokotse Jenoside bacanaga buji bahawe amashanyarazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu mudugudu wubakiwe Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye Akagari ka Kinyana, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, bagabiwe inka muri gahunda ya Girinka, banahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore nibo batanze aya mashanyarazi ku miryango 18, banaremera muri gahunda ya girinka imiryango itandandu y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda baba bari mu minsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sayinzoga Joseph wacaniwe akanahabwa inka yabwiye IGIHE ko muri uyu mudugudu wabo nta muririro bari bafite kuva kera, bakagorwa kubona n’umuriro wa telefone, na radiyo bikabasaba kugura amabuye.

Yagize ati “Nashakaga kujya gushaka umuriro wa telefone nkajya gutira ahantu bawufite, ubu ngubu nanjye ngiye kujya nshomeka niba ari aka radiyo numve amakuru bya bindi byo kujya kugura ibuye ntibikiriho, ubu byahindutse urumva rero ni umunezero.”

Yakomeje agira ati “Ikindi urabona ko hano hantu n’ubwo twari tuhatuye ariko nta nka twari dufite ariko ubu tubonye inka, natwe tugiye kuba aborozi tugire amata tunywe amata nk’abandi, iyo fumbire iboneke ufite umurima ashyiremo . Urumva ko ari ibintu binejeje mu by’ukuri turishimye tunejejwe n’ubuyobozi budukunda.”

Muhimpundu Felicite, umubyeyi ufite abana babiri nawe wahawe amashanyarazi yavuze ko yari abayeho mu buzima bugoye aho umwana we yakoraga urugendo akajya gusubiramo amasomo ku rugo rw’umuturanyi.

Yagize ati “Gucana buji byari biturembeje hari igihe yashiraga ntaho byari byagera, mbese byari bikomeye cyane byari byaratubujije amahoro ariko ubu ngubu ibyishimo ni byose mbese Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje agira ati “Iyo umwana yavaga ku ishuri kugira ngo asubiremo amasomo byari ikibazo kirenze, kuko twari dufite umuturanyi niho bajyaga.”

Umuhoza Aurore uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagikoze mu gihe cyo gusoza iminsi ijana yo kwibuka mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze ko kugira ngo abana babashe kwiga nimugoroba muri uyu mudugudu bajyaga ku muturage umwe bose ‘bakirunda aho’ ari nayo mpamvu batekereje kubaha amashanyarazi.

Yagize ati “Uyu muriro twabaha uzabafasha cyane cyane ku bana nimugoroba batubwiye ikibazo cyabaga gihari kugira ngo abana bashobore kwiga bajyaga ku muturage umwe bose bakirunda aho, bizabafasha kuko abana bazajya biga nimugoroba kandi iyo abana biga bagatsinda kandi nibatsinda ni ejo hazaza urubyiruko ni Rwanda rw’ejo.”

Mu miryango 20 ituye muri uyu mudugudu wubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, 18 muri yo ntiyari ifite amashanyarazi.

Inkunga yose hamwe yatanzwe kuri iyo miryango ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Visi meya ushinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait (wambaye ikoti) yatemberejwe mu nzu ya Muhimpundu Felicite wari urembejwe no gucana agatadowa
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatanze inka n'amashanyarazi ku miryango yari ibayeho mu bwigunge
Sayinzoga Joseph wahawe inka akanacanirwa yavuze ko atabona uko ashimira ubuyobozi bukunda abaturage
Muhimpundu Felicite, yavuze ko abana be bajyaga ku muturanyi bashaka urumuri ngo basubiremo amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza