Kigali:Abatuye i Kanyinya barifuza kugira umurongo wihariye w’imodoka zibatwara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Kanama 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abatuye n’abakorera mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko bagorwa cyane no kuba nta murongo wihariye w’imodoka zitwara abagenzi bagana muri aka gace wari washyirwaho nko mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge baganiriye na IGIHE bavuga ko bifuza ko inzego zibishinzwe zabashyiriraho umurongo w’imodoka zibatwara kuko bavunwa n’ingendo bakora.

Bavuga ko kugira ngo babone imodoka zibageza muri gare ya Nyabugogo bibasaba kumara hafi amasaha atatu ku muhanda bategereje kwicara mu myanya ya zimwe mu modoka zitwara abagenzi ziba zivuye mu Ntara y’Amajyaruguru

Umugore utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Muzadukorere ubuvugizi kuko abakorera hano Kanyinya n’abahatuye nta murongo w’imodoka zitwara abagenzi uhaba, uzi ko kugira ngo umuntu agere mu Mujyi amara nk’isaha zigera kuri eshatu ahagaze ku muhanda?”

Bizimungu Antoine we yagize ati “ None se ko hano bamaze kuhaca n’ibibanza abantu baza guturamo ariko hakaba nta murongo w’imodoka uhari babona ko ari bande waza kubigura cyangwa kuhatura kandi nta modoka zihagera? Twumva natwe bagakwiye kutwibuka bakadushyiriraho umurongo w’imodoka nk’abandi banya-kigali bose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), Kihangire Bishop, yavuze ko mu minsi iri imbere abatuye muri aka gace bazaba bamaze gushyirirwaho umurongo w’imodoka zibatwara.

Yagize ati “ Nibyo nta mirongo Kanyinya bagiraga ariko hagiye gushyirwaho umurongo wa Kanyinya-Nyabugogo muri iyi minsi ishobora gutangira gukora n’uko hakiriho utuntu duke turi kuganira n’inzego zibishinzwe ariko Kanyinya iri mu igomba gukorerwamo.”

Yongeyeho ko hari ibicyigwaho ku rwego rw’inzego zishinzwe gutwara abantu n’ibintu ndetse batari bamenya igihe iyo mirongo izatangira gukorera cyane cyane ko ari imirongo mishyashya kandi izakorerwamo n’izindi modoka zo mu Ntara.

Mu migambi y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali harimo kunoza ibijyanye nio gutwara abantu n’ibintu, hongerwa imodoka zitwara abagenzi n’ibyerecyezo zijyamo ndetse no kugabanya igihe umugenzi amara ategereje imodoka ku buryo kitarenga iminota itanu.

Abatuye Kanyinya bavuga ko kugira ngo babone imodoka zibageza muri gare ya Nyabugogo bibasaba kumara hafi amasaha atatu ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza