{Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda, basuwe n’itsinda ry’Abadepite mu kuganira no kwegera Abanyarwanda babereye intumwa, maze abaturage babatuma kubakurikiriranira no kubabariza ikibazo cy’amazi meza atabageraho.}

Nyuma y’ikiganiro ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, aba baturage batanze ibibazo, ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo kuri politiki zimwe na zimwe. Ahanini bagarutse ku kibazo cy’amazi meza bamwe muri bo batabasha kubona, abandi nabo bakaba bataranayabona kuko atigeze abageraho bigatuma hari ahakigaraga ibibazo by’isuku nke.

Mudatsikira Emmanuel yagize ati: “Dufite ikibazo cyo kutagira amazi, twe aho dutuye nta n’ayahageze, muzatuvuganire natwe tubashe kubona amazi.”

Bamwe mu batuye muri uyu murenge bemeza ko bafite ikibazo cy’amazi gikomeye kuko usanga hari n’ahari utuzu tw’amazi ariko usanga nta n’igitonyanga giheruka kuhagera.

Depite Mukantabana Rose yababwiye ko ikibazo cy’amazi gikurikiranwa, avuga ko muri iyi manda ya Prezida wa Repubulika Abanyarwanda bose barushaho kwegerezwa amazi ameza nk’uko yabibasezeranyije, akaba ari nayo mpamvu mu rwego rwo kugeza ibikorwa remezo ku baturarwanda bose, ikigo cya EWSA cyagabanyijwemo ibigo bibiri: igishinzwe amazi n’igishinzwe umuriro.

Depite Mudidi Emanuel we yagize ati: “Kugeza amazi ku baturage ni ikibazo kitoroshye ariko Leta igikurikirana umunsi ku munsi. Biterwa n’uko umujyi ugenda ukura bityo n’abaturage bakiyongera, abakeneye mazi nabo bakaba benshi.”

Yakomeje avuga ko hari na bimwe mu bikoresho bishaje biba bikenewe gusimburwa.

Yagize ati: “Hari n’ikibazo cy’uko hari amatiyo aba ashaje, akeneye gusimbuzwa; byose Leta irabizi kandi irabikurikirana, ku buryo buhoho buhoro ikibazo kizagenda gikemuka, abatayafite bakayabona.”

Kuva batorwa muri Nzeri 2013, aba badepite nibwo batangiye gukora ingendo hirya no hino basura abaturage kugira ngo bamenye imibereho yabo n’ibibazo bafite dore ko bafatwa nk’intumwa zabo. Bakaba bazakomeza gusura n’utundi duce tugize umujyi wa Kigali.

[email protected]