00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Mu bikorwa bya Polisi byabaye hagati ya tariki ya 14 na 18 Ukwakira 2021, Polisi yafashe abantu 33 batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga barengeje igipimo cya 0.8 bya alcool, mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali.

Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

Yagize ati "Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka."

Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

Yagize ati "Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga."

CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.

Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ubwo berekwaga itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .