Kigali: Abashinjwa gukwiza impuha kuri YouTube basabye kurekurwa nyuma y’umwaka bataraburana mu mizi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru ba Iwacu Tv, Konti inyuzwaho amashusho ku rubuga rwa Youtube, bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo ‘Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’, bagaragaje impungenge z’uko igihano giteganywa n’amategeko bashobora kukimara bafunze bataraburanishwa mu mizi.

Aba banyamakuru barimo Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta mu bihugu by’amahanga bifashishije Iwacu Tv.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko bifashishaga inkuru zatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije kugira ngo zikurikirwe cyane.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwatanze ingero z’imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti “Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo; Iby’impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n’inyeshyamba Leta y’u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje” n’izindi.

Ubushinjacyaha bwabashinje kandi gushinga Urubuga rwa WhatsApp bahuriragamo biyise amazina atari ay’ukuri, bubasabira gufungwa by’agateganyo kurira ngo iperereza rikomeze.

Icyo gihe abaregwa bireguye ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.

Bavuze ko bari bagamije gushyiraho inkuru bakoraga mu bindi bitangazamakuru, indirimbo n’ibiganiro bitandukanye ariko ko hari zimwe mu nkuru ubushinjacyaha buvuga zitigeze zishyirwaho ariko zose zitakozwe hagamijwe gukwirakwiza impuha no guteza imvururu.

Ubushinjacyaha bumaze gutanga ibimenyetso urukiko rwanzuye ko iburanishwa mu mizi rizaba ku wa 24 Gashyantare 2022, abaregwa n’ababunganira ntibanyurwa bavuga ko ari kera ndetse barwandikira basaba ko byakwigizwa imbere.

Urukiko rwongeye gusuzuma ubusabe bwabo, rwemeza ko urubanza rushyirwa ku wa 5 Ukuboza 2019, nabwo abaregwa n’ababunganira bongera kugaragaza ko ari kera.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2019, Inteko iburanisha yongeye guterana yumva impande zombi, ku busabe bw’abaregwa bari bambaye impuzankano iranga abagororwa n’inkweto z’ingozi, bifuza ko urubanza rwashyirwa vuba, bagaragaza impungenge z’uko umwanzuro watinze gufatwa.

Nshimiyimana Jean Baptiste wabanje guhabwa umwanya wo kwisobanura yavuze ko bagiye kumara umwaka muri Gereza bataraburanishwa, agaragaza ko nta butabera bwaba burimo igihe bafungwa igihe kiruta igihano bahabwa icyaha kiramutse kibahamye.

Ati “Nta n’impamvu mbona ituma dufunzwe, dufunguwe ntacyo byatwara kuko iperereza ryarakozwe.”

Abunganira abaregwa, bavuze ko igihano ku cyaha bashinjwa cyo gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’ gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko ntikirenze umwaka.

Bagaragaje ko nubwo icyaha abo bunganira bashinjwa cyabahama, urukiko rwazafata umwanzuro [Mu Ukuboza 2019] bafunzwe igihe kirenga umwaka [Uzuzura mu Ukwakira2019], basaba ko umwanzuro wafatwa nibura mbere y’Ukwakira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyifuzo cy’abaregwa nta shingiro gifite kuko nta cyemezo cy’uko icyo gihano kitakwiyongera. Bwavuze ko gusaba ko urubanza rwashyirwa mbere ari uburenganzira bwabo ariko badakwiye kwitwaza ko bazamaramo igihe kirenga igifungo bahabwa baramutse bahamwe n’icyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Inteko iburanisha yanzuye ko umwanzuro uzafatwa ku wa kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2019 saa kumi z’umugoroba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza