Kigali: Abanyeshuri basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge biyemeza kudahishira ababinywa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, bagaragarijwe ububi bw’ibiyobyabwenge biyemeza kujya batungira agatoki inzego z’umutekano ababinywa n’ababicuruza.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco cyakoze ubukangurambaga mu banyeshuri bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri babwiwe ko uwanyoye ibiyobyabwenge ntacyo yigezaho bidindiza iterambere rye, bituma adatekereza ibimugirira akamaro n’igihugu cye, bimutera uburwayi bwo mu mutwe, kumushora mu busambanyi akaba yakwandura indwara zitandukanye cyangwa abakobwa bagaterwa inda zitateguwe.

Nyuma yo guhabwa ubukangurambaga, uhagarariye abanyeshuri bo ku Kigo cya EPA Saint Michel, Uwitonze Karimu, yavuze ko biyemeje gukorana n’inzego z’umutekano mu kugaragaza abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge.

Ati “Twigishijwe byinshi birimo ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, ubu twiyemeje gukorana na polisi tuyereka ababinywa n’ababicuruza kuko hari n’abo tujya tunyuraho bari kubinywa.”

Irakoze Bienvenue wiga mu mwaka wa Gatanu mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi muri Camp Kigali, yemeza ko nyuma yo kwerekwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bagiye kujya bakorana n’inzego z’umutekano.

Ati “Twahuraga n’ababinywa ntitubyiteho tukumva ko bitatureba ariko nyuma y’izi nyigisho abo tuzajya tubona tuzajya duhita tubimenyesha inzego zibishinzwe.”

Umuyobozi ushinzwe gukumira imyitwarire ibangamira abaturage mu kigo cyigihugu gishinzwe igororamuco, Ngwije Jean Nepomuscène, avuga ko bahisemo gukora ubu bukangurambaga mu banyeshuri kugira ngo bababere intumwa.

Ati “Abana bo mu mashuri iyo bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge nabo batubera intumwa, bagatumika bakaba babwira ababyeyi babo n’abandi b’aho batuye, babashishikariza kubireka kuko byica ubuzima.”

Yongeyeho ko bahisemo ubu bukangurambaga nyuma y’aho bigaragaye ko urubyiruko ari rwo rukoresha ibiyobyabwenge kurusha abandi.

Ibigo by’amashuri 207 nibyo byabashijwe gukorerwamo ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, mu gihe abanyeshuri barenga ibihumbi 100 n’abarimu barenga ibihumbi bitatu ari bo bigishijwe banagaragarizwa ububi bwabyo.

Mu Rwanda, urubyiruko arirwo ruri imbere mu bafatwa bagafungwa na Polisi bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Polisi igaragaza ko abakuze bagera ku bihumbi bitanu, ariko ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bagera ku bihumbi 16, bafatwa bagafungwa babikoresha. Abari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi nka bitatu.

Mu 2011, hakozwe ubushakashatsi ku rubyiruko rusaga 2400, bukagaragaza ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho, naho 4% byabagize imbata

Abanyeshuri bo kuri EPA bigishijwe ububi bw'ibiyobyabwenge biyemeza gukorana n'inzego z'umutekano mu kurwanya ababinywa
Abanyeshuri bo muri Camp Kigali basobanuriwe ububi bw'ibiyobyabwenge
IraKOZE Bienvenue wiga muri Camp Kigali avuga ko hari abo babonaga banywa ibiyobyabwenge bakumva bitabareba ariko nyuma yo gusobanurirwa ububi bwabyo bazajya babagaragaza
Uhagarariye abanyeshuri bo ku Kigo cya EPA Saint Michel, Uwitonze Karimu, yemeza ko batazongera kuurebera abanywa ibiyobyabwenge
Umuyobozi ushinzwe gukumira imyitwarire ibangamira abaturage mu kigo cyigihugu gishinzwe igororamuco, Ngwije Jean Nepomuscène asobanura ko ubu bukangurambaga bwahereye mu rubyiruko kuko ari rwo rwugarijwe cyane n'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza