Kigali: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umuhanda mu kwirinda impanuka

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 6 Kanama 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Abamotari bibukijwe ko bagomba guharanira kuzuza ibyangombwa bituma bakora umwuga wabo, bakanubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane imirongo ifasha abanyamaguru kwambuka umuhanda, izwi nka “Zebra Crossing.”

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abamotari batandukanye bakoraniye muri Stade ya Kigali, ku munsi wa kabiri w’ icyumweru cya kane cyahariwe umutekano wo mu muhanda, bakangurirwa kuzirikana uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ni muri gahunda ngarukamwaka y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, yanahujwe n’ubukangurambaga bumaze igihe bwiswe “Gerayo Amahoro.”

Umuyobizi wungirije w’ishami rya Polisi rishizwe umutekano wo mu muhanda, CSP Gerard Mpayimana, yabwiye abo bamotari ko bagomba kwirinda gukoresha telefoni bari kuri moto no kubaha imirongo y’abanyamaguru izwi nka “Zebra Crossing.”

Ati “Uyu munsi twatekereje ko tuvuga kuri mwebwe abayobozi ba za moto n’abagenzi bacu bagendesha amaguru, kuko nabo bafite inshingano zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.”

“Genzura niba ibyangombwa byawe bya moto byuzuye, irinde gutwara moto wanyoye ibiyobyabwenge, irinde kujya mu muhanda utambaye ingofero yabugenewe, irinde gutwara abantu no kugerekeranya imizigo, gendera ku muvuduko ntarengwa no gucana itara, irinde gukoresha telefoni utwaye, ubahiriza amategeko y’umuhanda, koresha ubushishozi bigendeye ku mpinduka zishobora kuba mu muhanda.”

Abagenzi nabo bibukijwe ko bagomba kwambara ingofero zabugenewe, bakirinda kureba kuri telefoni bari kuri moto no kugenda bakoma abamotari ngo bihute, kandi nakita ku kureba amakosa y’ubatwaye.

Ngarambe Daniel uyobora ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, yavuze ko bagiye kwigisha abamotari kugira ngo bubahirize amategeko y’umuhanda no kugira ibyangombwa byuzuye bituma batihisha inzego z’umutekano.

Ati “ibyo turi kwibandaho ni ukwigisha abamotari kugira ngo bubahirize amategeko yo mu muhanda no kugira ibyangombwa byuzuye, kugira ngo bakore mu buryo bunoze badafitanye amakimbirane natwe ubuyobozi cyangwa kwihisha inzego z’umutekano birukanka badahagarara.”

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali habarurwa abamotari ibihumbi 18 bibumbiye mu masibo abafasha kumenyana no kwikemurira ibibazo hagati yabo.

Uretse i Kigali, igikorwa cyo kuganiriza abamotari cyabereye no mu zitandukanye z’igihugu.

Abamotari babanje gushyiraho ka morale muri ibi biganiro
Abamotari bitabiriye ibi biganiro ku bwinshi
Umuyobozi w'abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, yabasabye guharanira kuzuza ibyangombwa basabwa
Intore Tuyisenge yabasusurukije mu ndirimbo ze zinyuranye
Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishizwe umutekano wo mu muhanda, CSP Gerard Mpayimana, yasabye aba bamotari kwirinda amakosa yo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza