Kigali: Abakandida ba FPR Inkotanyi basoje kwiyamamaza mu cyizere cy’intsinzi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Abakandida b’Umuryango wa FPR Inkotanyi, basoje ibikorwa byo kwiyamamaza bashimangira ko bafite icyizere cyo kwegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018, nibwo hasojwe igikorwa cyo kwiyamamaza ku bifuza kuba abadepite.

Abakandida ba FPR Inkotanyi batangaje ko bafite icyizere cyo kwegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge basoreje iki gikorwa mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, mu Karere ka Kicukiro bakorera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha, mu gihe mu Karere ka Gasabo basoreje mu Murenge wa Gikomero.

Umukandida Depite Edda Mukabagwiza wiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko bizeye ko bazagira imyanya myinshi mu Nteko bitewe n’uburyo abaturage babibagaragarije.

Yagize ati “Dufite icyizere ko tuzagira imyanya myinshi mu Nteko kuko abaturage barabitwemereye banatwereka ko badufitiye icyizere bitewe n’ibintu byinshi FPR yabakoreye kandi izanakomeza kubakorera.”

Tengera Francesca wiyamamarizaga mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko nibatsinda bazakorera ubuvugizi abaturage bo muri aka karere kugira ngo babone amazi.

Yagize ati “ Hari abaturage benshi badafite amazi ku buryo nidutorwa ari cyo kintu cya mbere tuzakorera ubuvugizi kugira ngo bayabone, ikindi tuzanakurikirana uburyo amafaranga y’ingengo y’imari ajya mu mazi niba akoreshwa mu buryo bukwiye.”

Umukandida Barikana Eugene we yasabye abaturage kuzazindukira ku biro by’amatora kugira ngo bashyire igikumwe cyabo ahari igishushanyo cy’igipfunsi.

Yagize ati “ Twezeye gutsinda no kugira abadepite benshi mu Nteko, gusa icyo nsaba abaturage ni ukuzazindukira ku biro by’itora ari benshi kugira ngo batore ahari igipfunsi.”

Amatora y’Abadepite ateganyijwe kuri iki Cyumweru ku bari muri Diaspora, no ku wa Mbere ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Ku Kimisagara hari abanyamuryango benshi ba FPR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza