Kigali: Abahoranaga ubwoba bwo gutwarwa n’ibiza batujwe mu nzu igezweho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Imiryango umunani y’ahazwi nko kuri Mpazi mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, bishimiye gutuzwa mu nzu y’icyitegererezo bahamya ko ibaruhuye kurara babunza imitima kubera ibiza.

Ni inzu yubatswe mu buryo bw’igorofa igenewe imiryango umunani (8-in-1), ikaba yarubatswe ku bufatanye n’Umushinga w’Abasuwisi witwa ‘Skat Consulting Ltd’.

Bamwe muri aba baturage batujwe muri iyi nzu y’icyitegererezo, bavuze ko bahoranaga impungenge kubera gutura mu manegeka bakaba bishimiye gutuzwa mu nyubako igezweho bavuga ko nta bwoba bazongera kugira ngo imvura cyangwa ibiza birabatwara.

Uwambayingabire Marie Yvonne, avuga ko yari usanzwe atuye ahubatswe iyi nzu ariko bari baramubariye bagasanga akwiye guhabwa angana na miliyoni 13 Frw, ariko inzu yahawe iruta kure iyo yari asanzwe afite.

Uwamariya Julienne watujwe muri iyi nzu kuko atari asanzwe afite aho aba, yagize ati “Hari n’igihe imvura yaguye hano itwara umwana w’umupangayi. Nta muntu utuye hano wari utuje, umuntu yararyamaga akumva atari bubyuke kubera ikibazo cy’imvura. Murabona nta muntu watekerezaga ko ashobora kuzabona inzu nk’iyi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Cyriaque Harelimana, yavuze ko iyi nyubako yubakiwe abaturage ari intangiriro kuko leta ifite gahunda yo gushaka abashoramari no gusaba abaturage gukomeza kwitabira igikorwa cyo gutanga ubutaka.

Yavuze ko iyi nzu yubatswe mu buryo bugezweho kandi buhendutse ari nayo mpamvu bifuza ko abanyarwanda bose bakwiye kubyumva neza.

Yagize ati “Iyo urebye aho abaturage bari batuye mbere n’aho batujwe ubu ushobora kubibona ko bitandukanye. Inzu yubatswe mu buryo bugezweho, ikindi kandi abari bahatuye nibo batujwemo nta muntu twimuye ngo agende ahubwo uwari uhatuye niwe wahagumye hakagira abandi bahamusanga.”

Imiryango itatu yari ituye ahubatse iyi nzu yatanze ubutaka indi itanu ikurwa hirya no hino, aho yari ituye mu manegeka.

Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, ufite icyicaro i Nairobi, Dr. Ralf Heckner, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana na leta y’u Rwanda mu kubakira abatishoboye anasaba abikorera gufungura amaso bagafasha mu kubaka izi nyubako.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko iyi nyubako ari urugero rw’amazu azubakirwa abatuye mu kajagari.

Ni inyubako yubatswe mu buryo bugezweho kandi buhendutse
Irasirimutse mu buryo buteye ishema
Imbere harimo ibikoresho nkenerw byose
Uwambayingabire yishimiye inzu yahawe yatumye atazongera kurara abunza imitima
Harerimana n'izindi nzego zitandukanye bataha ku mugaragaro iyi nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza