00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abagabo batanu bafashwe bakurikiranweho kugurisha inzu itari iyabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batanu rwafashe nyuma y’uko bari bamaze guhabwa miliyoni 14,5 z’amafaranga y’u Rwanda n’umuturage bari batekeye umutwe bakamugurisha inzu itari iyabo.

Inzu yagurishijwe iherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo yagombaga kugurwa miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara ibya ngombwa berekanaga byari ibihimbano. Umwe muri bo yiyitaga ko ari nyirayo naho abandi bakigira abakomisiyoneri.

Bafashwe basigaje guhabwa miliyoni zirindwi n’igice. Uko ari batanu bemeye ibyaha baregwa banabisabira imbabazi kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021.

Umwe yagize ati “Ndi hano kubera ko nafatiwe mu cyaha cyo kugurisha inzu itari iyanjye, umushinga wateguwe na mugenzi wanjye ariko ndabisabira imbabazi.”

Uyu mugabo yemereye polisi kuyigaragariza abandi batekamutwe bose kugira ngo ibashe guhashya abakora ibi byaha.

Uwineza Ange uvuka mu muryango wari watanze amafaranga ugura inzu, we yashimiye RIB anashimangira ko iyo itahaba batari kuzongera kubona abo batekamutwe.

Ati “Umwe muri bo yari inshuti y’umuryango, ni na we waje aturangira iyo nzu mu rugo. Bayisuye kabiri noneho njye nagiyeyo bwa nyuma ni bwo nasanze banyirayo bahari batwereka ko ari iyabo n’ibyangombwa dusanga bitandukanye n’ibyo aba bari batweretse.”

Yongeyeho ko nyuma yo gusanga ibyangombwa berekwagwa ari ibihimbano bahise bitabaza RIB itangira kubashakisha.

Ati “Twahise tubibwira RIB noneho ikajya ibahamagara telefone ntiboneke nyuma nibwo yabahamagaye baza baziko tugiye kubishyura andi ihita ibafata.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha bine.

Ati “Bafashwe mu gikorwa cyo kugurisha inzu itari iyabo bakaba bakurikiranywe ibyaha bine birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse hakanazamo n’icyaha cyo kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranwa na yo.”

Yasabye abaturage kujya bagura ibintu babanje gushishoza no kwishyurira abantu kuri banki kuko bituma imyirondoro yabo imenyekana anashimangirako ko amafaranga bari bahawe yagarujwe ndetse n’ibintu bari bayaguzemo byafatiriwe.

Abagabo batanu batawe muri yombi bazira kugurisha inzu itari iyabo
Umwe mu bafashwe wavugaga ko inzu yagurishijwe ari iye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .