Kigali: Abacuruza inyama barabunza imitima nyuma yo gutegekwa kugura imashini ihenda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Abacuruza inyama mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo nyuma y’aho ubuyobozi bwawo bubategetse kugura imashini izikata n’ameza ya aluminum kugira ngo badakomeza kujya bazikatira ku biti.

Ubwo Umujyi wa Kigali wakoraga ubugenzuzi bw’isuku ahacururizwa inyama, wafashe icyemezo cy’uko nta mucuruzi wemerewe kongera kuzikatira ku biti nk’uko bari basanzwe babikora ubasaba kugura imashini izikata n’ameza ya alminium mu rwego rwo kwirinda umwanda n’izindi ndwara.

Nyuma y’iyi myanzuro abacuruza inyama batangarije IGIHE ko iki cyemezo kibabangamiye bitewe n’uko ibikoresho basabwa bihenze.

Iyi mashini bavuga ko ihenze kuko igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na ho ameza ya aluminium agura ibihumbi 500Frw, bikaba ngo bigoye ko buri mucuruzi yabasha kubibona.

Mukanzayisenga, ucururiza inyama mu isoko ry’i Nyamirambo yagize ati “ Rwose biratubangamiye kuko ibikoresho badusabye kugura birahenze, nta mucuruzi ushobora gupfa kubigura; nk’uru rukero dufite aha kugira ngo turubone byadusabye ko duteranya nka koperative tubona kurugura.”

Undi utarashatse ko izina rye ritangazwa ucururiza muri ‘Boucherie’ yo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “Ubu se koko naba ncuruza igihande cy’inka koko nkabona amafaranga agura urukero rwa miliyoni, uretse n’urwo rukero n’ameza y’ibihumbi 500 badusaba sinayibona.”

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie, we avuga ko atari itegeko ko buri mucuruzi wese agura imashini ikata inyama, ahubwo ababisabwe ari abakorera mu mabagiro n’abandi bacuruza inyama nyinshi kugira ngo bibafashe kuborohereza akazi.

Yagize ati “ Gukatira inyama ku giti birabujijwe mu rwego rw’isuku kuko ugiye uzihakatira amaraso n’inyama bijyamo ku buryo kugikorera isuku bidashoboka.”

Yakomeje avuga ko uko bagikatiraho hari uduce twacyo twivanga n’inyama ikaba ari yo mpamvu abacuruzi basabwe gukoresha ameza ya aluminium kuko yo atagira ingese.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza