Kicukiro:Uruhinja rwarokotse inkongi y’umuriro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umwana w’uruhinja wo mu Karere ka Kicukiro yarokotse inkongi y’umuriro yafashe inzu yari aryamyemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri.

Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Rutoki, Akagari ka Karugira mu Murenge wa Kigarama.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ahagana saa moya n’igice z’igitondo aribwo uru ruhinja rwarokotse inkongi nyuma yo gukurwa mu cyumba cyari kimaze gufatwa n’umuriro n’umukozi wamureraga.

Iyi nkongi yafashe igipangu kirimo inzu eshatu zikodehwa ndetse imwe muri zo yakodeshwagwa na Rudahunga Radjabu ikaba yahiriyemo ibintu byose, we n’umugore we bagiye ku kazi.

Uyu mukozi wo mu rugo yavuze ko atazi icyateye iyi nkongi ngo kuko yavuye mu gikoni ageze mu cyumba urwo ruhinja rwari rurimo asanga harimo gushya ,ahita arwana no kurukuramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo nkongi.

Urugo rwabereyemo impanuka y'inkongi
Polisi imaze kugera ahabereye inkongi
Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryatabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza