00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Umusore w’imyaka 19 yishwe atemwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Rwakaza Edgar w’imyaka 19 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro yishwe n’umuntu bikekwa ko ari umujura, wamutunguye aryamye mu ruganiriro.

Uyu musore yishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. Byaje kugaragara ko ashobora kuba yishwe n’abajura kuko Televiziyo yari atunze yaburiwe irengero.

Rwakaza yabanaga na mushiki we. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uwo musore na mushiki we babanje kwikanga umujura bataryama, bamukabukiye bagira ngo yagiye, naho yihishe hafi aho.

Uwo mujura ngo yongeye kugaruka ahagana mu rukerera uyu musore na mushiki we basinziriye, yica urugi arinjira ariko nyakwigendera kuko yari yaraye mu ruganiriro aramwikanga bituma ahita amukubita umuhoro mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yabwiye IGIHE, ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwishe uyu musore.

Ati “ Bagize ngo yagiye naho yari akiri muri urwo rugo. Nyuma yo kwikanga umujura , umuhungu yiryamiye mu ruganiriro nibwo uwo umujura yaje kigaruka yasinziriye amena idirishya yica urugi undi amwikanze ahita amutemagura.”

Ubwo uwo mujura yinjiraga, mushiki wa Rwakaza wari mu kindi cyumba yagize ubwoba, atabaza umujura amaze kugenda.

Ati “ Yaracecetse nyuma atabaza umuturanyi aratabara bajyana umurwayi ku bitaro bya Masaka agezeyo nabo bamwohereza i Kanombe ejo ariko bigeze mu saa tatu za mu gitondo batugezaho amakuru y’uko yitabye Imana.”

Segatashya yavuze ko bikekwa ko ubu bujura bwaba bwarakozwe n’uwari umuzamu w’iyi nzu umuryango wa Nyakwigendera wari umaze igihe gito uguze.

Ati “ Harakekwa umuzamu warindaga inzu babagamo kuko bahimukiye vuba kandi bigaragara ko uwaje kwiba yari azi aho urugi barwicira.”

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zigera zitangira iperereza.

Rwakaza yishwe ubwo yari aryamye kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .