Kicukiro: Umukozi wo mu rugo yafatanywe uburozi yajyaga agaburira abakoresha be

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Umukozi wo mu rugo w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe uburozi yagaburiraga shebuja witwa Harerimana n’umugore we batuye mu murenge wa Gatenga.

Yemeye ko yabahaga ubwo burozi yahawe na nyina ngo buzatume abakoresha be bamukunda, bamufate nk’umwana wabo.

Umugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa afungiye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) , sitasiyo ya Kicukiro.

Yagize ati” Nibyo yafatanywe uburozi yajyaga aha ba shebuja. Ngo yabuhawe na nyina utuye mu Ruhango kugira ngo abakoresha be bazamufate nk’umwana wabo. Abakozi bo mu rugo birinde ababashuka bakore akazi n’umutima nama wabo, igihe habaye ikibazo begere inzego zibishinzwe zibikemure.”

Yasabye abakozi bo mu rugo kureka imyumvire y’ubujiji ahubwo bakumva ko ari abakozi nk’abandi,bagakora akazi kabo n’umutimanama wabo aho kwishora mu byaha.

CIP Umutesi kandi yasabye abakoresha abakozi mu ngo zabo kubahiriza uburenganziira bw’abakozi babo birinda ibibazo byakurura amakimbirane.

Harerimana n’umugore we bagiye gupimwa ngo hamenyekane ubwo burozi bagaburirwaga n’ingaruka bushobora gutera.

Umukozi ngo yajyaga agaburira abakoresha be uburozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza