Kicukiro: Umugore arakekwaho kuruma mugenzi we urutoki akaruca

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Kamena 2019 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga muri Kicukiro, arakekwaho kuruma mugenzi we urutoki akaruca.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo umugore uzwi nka Epiphanie yarwanaga na mugenzi we witwa Chantal bapfa ifoto kugeza ubwo urutoki rwa Chantal rurumwe rugacika.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi byabereyemo, Nzaramba Bosco yabwiye IGIHE ko abo bagore bapfuye ifoto bifotoranyije, hanyuma uruhande ruriho Epiphanie rukaza gutoborwa.

Nubwo Nzaramba yavuze ko iyo foto atarayibona, ngo amakuru yahawe avuga ko Epiphanie hari umuntu wabonye iyo foto akayimuzanira amubwira ko bamutoboye kandi byakozwe na Chantal.

Amaze kubona ko uruhande ariho rwatobowe, ngo Epiphanie yahise agira umujinya ajya gushaka Chantal bararwana kugeza ubwo amurumye urutoki.

Epiphanie akekwaho kuruma urutoki rwa musumbazose rwa Chantal, ku buryo igice cyose kiriho urwara cyatakaye.

Nzaramba yavuze ko nyuma yo kurumwa Chantal yoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru ngo akurikiranwe naho Epiphanie afatwa n’abashinzwe ubugenzacyaha.

Bivugwa ko abo bagore bombi bashobora kuba bari banyoye inzoga.
Epiphanie asanzwe ari umuzunguzayi naho Chantal afite iduka rito acuruzamo hafi y’aho atuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza