Kicukiro: KCB yateye ibiti 3000 mu rwunge rw’amashuri rwa Rusheshe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukwakira 2016 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) yateye ibiti ibihumbi bitatu mu rwunge rw’amashuri rwa Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri 2016, binyuze muri gahunda y’umuryango mugari wa KCB igamije kubungabunga ibidukikije.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri ba Rusheshe mbere y’igikorwa cyo gutera ibiti, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri KCB Rwanda, Albert Akimanzi yavuze ko ibiti bagiye gutera bizarinda iri shuri kuba ryakwangizwa n’umuyaga.

Ati “ Nk’uko mubibona ahantu henshi hangijwe n’ibiza. Twabonye ko tugomba kugira uruhare rwacu nka Banki, ntibikwiye kubonwa nko gutera ibiti gusa ahubwo twe twashakaga gukora igikorwa cyiza muri aka gace.”

Yakomeje avuga ko gufasha iri shuri bitazagarukira gusa ku gutera ibiti ahubwo bazanakorana bya hafi kugira ngo barebe ko hari n’indi mishinga bafatanya gushyira mu bikorwa.

Yanongeyeho ko kandi icy’ingenzi atari amafaranga iki gikorwa cyo gutera ibiti kizatwara ahubwo igikwiye guhabwa agaciro ari ingaruka nziza bizagira ku buzima bw’abana biga muri iri shuri ndetse n’aka gace kose muri rusange.

Umuyobozi w’urwunge w’amashuri rwa Rusheshe, Muhima Kiraba yavuze ko bishimiye kuba KCB yaje kubafasha gutera ibiti, avuga ko ari igikorwa bari bafite muri gahunda mu mezi ari imbere.

Ati “Ntabwo ari ubushobozi bwari bwarabuze. Twari twarabiteye, ikigo cyose turakizengurutsa ariko haza kuva izuba biruma. Kubera ubunararibonye dufite, twari tukibikora bwa mbere, ubu turahita dutangira uyu munsi kubibungabunga kugira ngo bishobore gukura neza.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo nabo bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kuko bemeza ko kizajya gituma haza akayaga cyane cyane mu masaha y’ikigoroba bityo bakabasha kwiga neza.

Bavuze ko kandi bazashyira imbaraga mu kubyitaho, mu gihe cy’izuba bakabyuhira kugira ngo bibashe gukura neza.

Uretse ibi biti yateye uyu munsi n’ibindi byatewe mu murenge wa Rusororo na Kabuga, KCB isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bifitiye akamaro umuryango nyarwanda birimo gufasha impfubyi, umusanzu muri gahunda ya Girinka, kubakira abangirijwe n’ibiza ndetse n’ibindi byinshi.

Abakozi ba KCB mu gikorwa cyo gutera ibiti
Abakozi ba KCB n'abanyeshuri batera ibiti
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri KCB Rwanda, Albert Akimanzi atera igiti
Abanyeshuri bo mu Rwunge rw'amashuri rwa Rusheshe batangaje ko ibiti byatewe bizabafasha kwigira ahantu hari amafu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza