Kicukiro:Impanuka y’imodoka ya gisirikare yahitanye batatu,21 barakomereka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 Ukwakira 2016 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Impanuka y’imodoka ya gisirikare yabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yahitanye abantu batatu, hakomereka 21, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2016.

Iyi modoka yari itwaye abasirikare bagiye ku kazi igeze mu Murenge wa Niboye ibura feri ihita igwa muri ruhurura(mu nkengero z’umuhanda), nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Rene Ngendahimana yabitangaje.

Yagize ati " Imodoka yari itwaye abasirikare ibajyanye ku kazi ibura feri ihita igwa hapfamo batatu, abandi 21 barakomereka bahita bajyanwa ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.Batandatu bakomeretse bikomeye, abandi biroroheje ku buryo dutekereza ko batari butinde mu bitaro."

Lt Col. Ngendahimana yatangaje ko polisi yatangiye iperereza ku cyateye impanuka nyirizina.

Usibye abasirikare bari bayirimo, nta muturage wundi wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Muri aka gace muri Kamena uyu mwaka, habereye impanuka na yo yari ikomeye yahitanye abantu barindwi abandi icyenda bakomereka bikomeye n’ibinyabiziga bitari bike birangirika.

Kanda hano usome iby’iyo mpanuka

Ikamyo ya gisirikare yabirindutse igwa muri ruhurura
Imodoka yakoze impanuka yahise ivanwa aho yabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza