Kicukiro: Imibiri 20000 y’abazize Jenoside yimuriwe mu rwibutso rw’i Nyanza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Imibiri 20000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo igera ku 7 000, yakuwe mu byobo by’ahitwa mu Gahoromani mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iyi mibiri irimo indi ibihumbi 13 yavanywe mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.

Abarokotse Jenoside babwiye IGIHE ko bishimiye kuba iyi mibiri y’ababo yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Nduwayezu Emmanuel, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo yagize ati “ Byadushimishije cyane kuko hariya ntabwo twari twizeye umutekano wayo, kuba izanywe hano mu Rwibutso ahari iyindi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ni ibyishimo kuri twe.”

Yakomeje asaba abaturage batandukanye gutanga amakuru y’aho bazi ibyobo byajugunywemo abatutsi muri Jenoside, kugira ngo imibiri yabo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, we yijeje abarokotse jenoside umutekano w’iyi mibiri y’ababo.

Yagize ati “Iyi mibiri yazanywe hano mu rwego rw’umutekano ariko ntibivuze ko igikorwa cyo gushakisha iyindi cyarangiye, Tubijeje umutekano wayo kuko hano hari ingabo na Polisi”.

Yakomeje avuga ko bitewe n’aho imibiri yabonetse n’ingufu byasabye kugira ngo amakuru y’ibyobo yajugunywemo amenyekane, hagakwiye ko abashakashatsi mu bya Jenoside bahasura bakagira ubundi bumenyi bahungukira.

Biteganyijwe ko iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro ku gihe kizagenwa kuko hagishakishwa indi mibiri yaba itarashyingurwa.

Imibiri irimo kwinjizwa mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bamwe mu rubyiruko bateruraga amasanduku arimo imibiri y'abazize Jenoside
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango wo kwimurira imibiri mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bamwe mu bagize imiryango y'abazize jenoside mu Karere ka Gasabo na Kicukiro
Nduwayezu Emmanuel, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo avuga ko bishimiye ko imibiri y'ababo igiye ahari umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza