Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kanama 2018 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ku murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko yishwe anizwe, wagaragaye ku nkengero z’umuhanda mu Murenge wa Masaka.

Uyu murambo wagaragaye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama.

Abatuye mu Mudugudu wa Butangampundu nibo babonye uyu murambo ku nkengero z’umuhanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye icyamwishe.

Yagize ati “Iperereza ryahise ritangira ariko ntabakekwa baramenyekana gusa turacyashakisha amakuru.”

Uyu musore witabye Imana bivugwa ko yari amenyerewe i Kabuga uretse ko akazi yakoraga katari kazwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza