Kicukiro: Hafunguwe ikigo kizajya cyigisha abatabona gukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mu Murege wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, hafuguwe ikigo kizajya cyorohereza abafite ubumuga butandukanye burimo ubwo kutabona gukoresha ikoranabuhanga.

Iki kigo kizajya cyigisha abafite ubumuga burimo ubwo kutabona no kutavuga gukoresha mudasobwa 10 zikoreshwa n’abafite ubumuga, cyafunguwe ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2017, ubwo hizihizwagwa Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Iki kigo cyafunguwe kikaba ni cyo cyonyine mu Mujyi wa Kigali gifite modasobwa zirimo gahunda y’abagenewe ubumuga bwo kutabona.

Nyuma y’uko iki kigo gifungurwa, abafite ubumuga bavuze ko bacyishimiye kuko kizabafasha muri byinshi birimo guhatanira imirimo ku isoko n’abandi banyarwanda.
Byukusenge Anise ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati “ Ni byiza cyane kuba natwe twabonye ikigo nk’iki cy’ikoranabuhanga kuko kizadufasha guhatanira imirimo n’abandi ku isoko kubera ko mudasobwa ari kimwe mu bikunze gukoreshwa cyane.”

Undi yagize ati “ Twishimye kuko twahuraga n’imbogamizi z’uko nta mudasobwa zifite porogaramu yacu zagaragaraga muri Kigali kubera ko inyinshi zibera muri za kaminuza.”

Uhagarariye abafte ubumuga mu Karere ka Kicukiro, Dominic Bizimana na we yavuze ko iki kigo kizafasha cyane abafite ubumuga.

Yagize ati “Kizafasha abafite ubumuga bwo kutabona kuko hari abari basanzwe bazi gukoresha ikoranabuhanga rijyanye na za mudasabobwa ariko zikoreshwa n’abafite ubumuga ariko hakaba hari n’abandi twari dufite mu mirenge yacu mu Karere ka Kicukiro batagize ubwo bushobozi bwo kwiga mu mashuri abafasha gukoresha ibyo bikoresho.”

Yasoje ashishikariza abafite ubumuga kugana iki kigo kugira ngo kizababere umusemburo w’amajyambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibarura riheruka gukorwa mu 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abasaga ibihumbi 500 bafite ubumuga.

Bamwe mu bafite ubumuga bari mu kigo bafunguriwe kizabafasha kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga
Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo abafite ubumuga bwo kutabona bazajya bigiramo ikoranabuhanga
Umwe mu bafite ubumuga ari gukoresha mudasobwa bahawe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza