00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Bifashishije kajugujugu mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Muri Gahunda y’ubukangurambaga n’amarushanwa ku budasa mu guhangana na Covid-19, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bakoze ubukangurambaga hifashishijwe indege itwaye ubutumwa n’ibirango byibutsa abantu gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ni ubukangurambaga bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeli 2021, aho indege yavaga muri stade ya IPRC, ikazenguruka hejuru mu kirere cy’aka karere yibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi bagomba kukirinda.

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bwatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego, ku nsangantamatsiko igira iti’ Ubudasa mu rwanya icyorezo cya Covid-19’.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, bo bahisemo kwifashisha indege aho irimo kugenda mu kirere cy’aka karere n’Umujyi wa Kigali wose muri rusange, yanditseho amagambo yibutsa abantu ko bagomba kwirinda iki cyorezo.

Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, DJAF, Murindahabi Diogène, yavuze ko ari uruhare rwabo mu kurwanya Covid-19 basanze ari ngombwa kandi bishimira ko hari umusaruro ukomeje kugaragara.

Ati "Urabona ko njyewe ndi Umuyobozi wa IPRC Kicukiro, bivuze ko amashuri ari kugira uruhare mu kwirinda Covid-19, ikindi harimo amadini, abacuruzi no mu zindi nzego zitandukanye."

Yakomeje agira ati "Unahereye kuri iyi kajugujugu iri kwifashishwa mu bukangurambaga bwa Covid-19, abafatanyabikorwa baba babigizemo uruhare kugira ngo ize, yaba ari ukujya kwigisha abaturage n’ibindi bikorwa byose bya ngombwa mu guhashya iki cyorezo."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kongera kwibutsa abaturage ko Covid-19 igihari kandi bagomba kumenya ko aribo bo kuyirinda no kuyirinda abandi.

Ati "Kuba twifashishije ubu buryo bw’indege, turagira ngo umuturage twongere tumushyiremo ikibatsi, yibuke ko ibyo akora byose, ubwo dufite imirimo itandukanye yagiye isubukurwa ariko yibuke ko Covid-19 igihari."

Yakomeje agira ati "Iyi ndege rero irazenguruka ikirere cy’akarere ndetse n’Umujyi wa Kigali muri rusange, aho twifuza ko umuturage uza kubona indege idasanzwe yanditseho amagambo ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, turizera ko biza kumwibutsa uruhare rwe mu gukomeza kubahiriza amabwiriza."

"Turimo kwifashisha uburyo bwose butari bwarigeze bukoreshwa kugira ngo ubutumwa bwibutsa umuturage abone ko atari bwa buryo busanzwe n’ubwo nabwo burakomeza gukoreshwa."

Ubu bukangurambaga buje kunganira ubundi busanzwe bukorerwa ku maradiyo, imbuga nkoranyambaga, gusanga abaturage mu ngo zabo, ahandi hantu bahurira n’ubundi bwinshi bwashyizweho mu kumenyesha abaturage ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi hari n’amabwiriza yo kukirinda bagomba kubahiriza.

Abayobozi basobanuye ko kwifashisha Kajugujugu mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 buzatanga umusaruro
Iyi ndege yakoreshejwe ni uburyo bwo gukomeza kwibutsa abaturage kwirinda covid-19, binyuze mu nzira zidasanzwe zikoreshwa
Iyi ndege yagenderaga hafi itanga ubutumwa bwo kwirinda Covid—19
Indege yanyurage mu kirere cy'akarere ka Kicukiro
Abayobozi muri kajugujugu bakwirakwiza ubutumwa bwo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .