Kicukiro: Agatereranzamba mu iyubakwa ry’isoko rya Kigarama

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2014 nibwo iri isoko rya Kigarama ryagombaga kubakwa ariko kugeza ubu nta cyakozwe kuko n’ikibanza cyabaye ikigunda.

Aho isoko rigomba kubakwa mu kibanza No 614 gifite ubuso bungana na metero 25 957, cyahozemo isoko rya Gikondo habaye ikigunda.

Magingo aya rikaba rimaze guhabwa ba rwimezamirimo babiri, umwe yabuze ubushobozi bwo kuryubaka, undi ananizwa n’ibibazo akarere kari gafitanye n’uwa mbere kuko batumvikanye ku mafaranga agomba guhabwa ku mirimo yari amaze gukora.

Mu 2016, Akarere ka Kicukiro karishyize ku isoko karishamo miliyoni 400 Frw habura utanga ayo mafaranga, dore ko abari baje kuripiganira bavugaga ko ari menshi, kuri ubu rikaba nanone ryasubijwe ku isoko.

Abatuye mu Murenge wa Kigarama by’umwihariko mu Kagari ka Karugira barihahiragamo n’abarikoreragamo, bamaze kwandikira abadepite inshuro zirenze eshatu babasaba ko babakorera ubuvugizi rikubakwa.

Uwamwezi Fatuma ni uwarihahiragamo wabwiye IGIHE ati “Abayobozi bahora batubwira ngo uyu mwaka ntushira ritubatswe none hashize imyaka itandatu igisubizo ari icyo. Twageze aho twumva turambiwe kutagira aho duhahira nuko twandikira abadepite, ubu tumaze kwandika inshuro zirenga eshatu dufatanyije n’abaricururizagamo niba nibuka neza.’’

Mu Ukwakira 2016, ubwo abayobozi b’Akarere ka Kicukiro bahatwaga ibibazo n’abadepite ku cyadindije iri soko, basubije ko rwiyemezamirimo wari watsindiye kuryubaka yabuze ubushobozi.

“Akababaro k’abaturage turakumva”

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yagiranye na IGIHE, yihanganishije abaturage.

Yagize ati “Natwe biraduhangayikishije kuba ririya soko rimaze iki gihe cyose ritarubakwa. Ikibazo cyatewe nuko rwiyemezamirimo wari watsindiye kuryubaka yageze hagati akabura ubushobozi. Twarahombye twese, akarere kahombye imisoro, abaturage nabo babura aho bahahira n’aho bacururiza.”

Iri soko ubu ririmo gushakwa umukiriya warigura nyuma y’uko ubwa mbere hifuzwagamo miliyoni 400 Frw hakabura uyatanga.

Kuba iri soko rimaze imyaka itandatu ritubatswe byagize n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko imisoro ya miliyoni 600 Akarere ka Kicukiro kagombaga kwinjiza mu mwaka wa 2014/2015 kinjije miliyoni 88 gusa.

Ahagombaga kubakwa isoko rya Kigarama habaye ikigunda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza